AMAKURU Y'INGENZI
Ikaze
Tumenye Rulindo
District council
Ubuyobozi
Inyandiko
Amasoko n'Akazi
Amatangazo
Ahandi Warebera
FEATURES
Staff phone numbers
Staff E-mails
Ihuriro
Andikira Mayor
Amafoto
Ibitekerezo
Ibibazwa Cyane
APPLICATION
SMAT
E-FILING
ABATERANKUNGA
RBD
MINALOC
Connect with us
Facebook
Twitter

uwa 20/02/2014 nk'ahandi hose mu gihugu hatangijwe mu Karere ka RULINDO hatangijwe  ITORERO RY'IGIHUGU mu bigo by'amashuri abanza n'ayisumuye. Icyo gikorwa cyabereye muri G.S RUBONA  mu Murenge wa KISARO . Umuyobozi w'Akarere ka RULINDO, Bwana KANGWAGYE Justus yifatanyije n'abarezi,abanyeshuri ,ababyeyi n'abayobozi muri ibyo birori. ABESAMIHIGO ba G.S RUBONA biyemeje guteza igihugu cyacu imbere bashingira ku ndangagaciro na Kirazira z'abanyarwanda.Mbere yo kwitabirira ibyo birori, Umuyobozi w'Akarere yasuye Intore zo ku RUGERERO mu bikorwa byazo na moral nyinshi(kubaka akarima k'igikoni, gukora ifumbire y'ikirundo).

Kubaka inzego z'Itorero mu mashuri

Uyumunsi  ku wa 21/01/2014 mu Karere ka Rulindo mu kigo cy'Amashuri cya INYANGE Girls School of Science hatangirijwe igikorwa cyo kubaka inzego z'Itorero mu mashuri.
 Icyo gikorwa kitabiriwe na Br.Gen. Emmanuel BAYINGANA V/P wa Komisiyo y'Igihugu y'Itorero,Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho y'Abaturage Madamu NIWEMWIZA Emilienne,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusiga Uwamahoro Thelesphore.
V/P wa NIC yasabye urubyiruko kwitabira Itorero bashyizeho umwete kuko uburere bwiza butangirwa mu itorero, yabasabye kuba abarinzi b'indangagaciro kandi bagaharanira kuba umusemburo w'impinduka nziza baharanira kwigira yo nzira yo kwihesha agaciro.
Abarezi basabwe kuba intanga rugero bigisha abana ibyagirira akamaro  Igihugu bagaharanira kuba indongozi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

I. Komite y'Itorero muri icyo kigo igizwe n'Aba bakurikira:

1. Umukuru w'Intore :INGABIRE K. Medias
2. Umutahira  w'Intore: MUKAKAGINA Clarisse
3. Umwanditsi w'Abarinzi b'Indangagaciro:UWAMWEZI Regine
4.Abatoza: Abarimu bose barera abana muri icyo kigo

II. Hatowe komite y'Abarinzi b'Indangagaciro bakurikira:

1. MUKESHIMANA Olivier: Umwarimu w'Igitsina gabo watowe n'abarimu bose
2. NIYIRORA Germaine : Umwarimu w'Igitsina gore watowe n'abarimu bose
3. UWAMWEZI Regine: Umwanditsi
4. NYIRAHABIMANA Josephine:Umurinzi w'Indangagaciro wa 1 uhagarariye abanyeshuri
5. UMURUNGI KARIMBA Carine:Umurinzi w'Indangagaciro wa 2 uhagarariye abanyeshuri.

III. Hatowe kandi Abanyeshuri batatu muri buri shuri (classe)

 1. Umukuru w'Intore
 2. Ushinzwe imihigo y'Intore
 3. Umurinzi w'Indangagaciro

INTORE ZASHOJE URUGERERO

Kimwe no mu tundi turere twose, kuri uyu wa 14 Ukuboza 2014 mu karere ka Rulindo hasojwe urugerero. Uru rugerero intore zigera ku 1053 zirumazemo iminsi 15 zikaba zaratorejwe mu matsinda 2.Itsinda rimwe ryatorejwe kuri APEKI Tumba,irindi ku Nyange girls school. Ku rwego rw’Akarere rwasorejwe ku kigo cyisumbuye cy’abakobwa  cy’Inyange ( Inyange girls school). Kuri iki kigo hatorezwaga abagera kuri 503 bari bafite abatoza 9. Abayobozi basabye izi ntore  kuzashyira mu bikorwa ibyo bize.

Depite Mukayijore Suzana wari witabiriye uyu muhango, yasabye uru rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye gufasha ubuyobozi bageza ubutumwa bahawe mu duce batuyemo, kuko ibyo bigishijwe nibabigeza kuri benshi aribwo bizatanga umusaruro. Yanabasabye kandi gushishikariza abaturage kubana neza birinda amakimbirane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yashimiye izi ntore n’abatoza babo ku bwitange bagaragaje. Yababwiyeko ibintu bisanzwe bikorwa n’abantu basanzwe, ariko nk’intore bakaba bagomba gukora ibidasanzwe. Uyu muyobozi akaba yabasabye gukora ibyiza bidasanzwe bagahangana n’abakoze ibibi bidasanzwe.izi  ntore zikaba zisabwa gukosora ibibi byakozwe. Izi ntore zasabwe kurwanya ibiyobyabwenge aho zituye.

Bimwe mubyo izi ntore zahize kuzageraho harimo kuzubaka rondereza aho batuye, imibyizi ku batishoboye, kurwanya ubushomeri bashinga amakoperative, uturima tw’igikoni mu ngo no ku mirenge yabo, gutera ibiti biribwa n’ibiti 3 by’isombe kuri buri rugo mu rwego rwo gushimangira gahunda y’iminsi 500 yo kurwanya ubukene Akarere kihaye, kwigisha abaturage gusoma no kwandika, kurwanya ihohoterwa n’ibindi.

IBIKORWA BY’INTORE BIGIRA AKAMARO MU GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE

kuri uyu wa 11 Kamena 2013 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Niwemwiza Emilienne mu nama yahuje abayobozi batandukanye bita kuri izi ntore ndetse na bamwe mu bazihagarariye, yatangaje  ko aba bajyambere bahitirwamo ibyo gukora haherewe ku bufasha abaturage bakeneye.  Hakurikijwe ibyiciro bitandukanye urubyiruko rubarizwamo, ruhurizwa hamwe mu rwego rwo kurwigisha amasomo atandukanye cyane cyane amateka yaranze igihugu. Uretse aya masomo, uru rubyiruko runakora imirimo itandukanye yaba iy’amaboko cyangwa iyo guhugura abaturage mu bumenyi butandukanye.  

Uyu muyobozi yemeza ko mu gupanga urugerero babanza bakiga ku bibazo abaturage bakeneye ko bafashwamo, akaba aribyo ubuyobozi bufatanyamo n[‘intore gukemura. Bimwe uru rubyiruko rufashamo abaturage harimo kubigisha gusoma no kwandika, gukora uturima tw’igikoni, kwigisha abaturage ibijyanye n’imirire no kwirinda indwara zimwe na zimwe n’ibindi.

Alphonse Bakusi, ashinzwe ubukangurambaga mu itorero ry’igihugu. Avugako urugerero rutaha ruzanozwa kurushaho, hakosorwa ibitaragenze neza mu gihe gishize. Bimwe mubyo bagomba gukosoramo harimo kongera ibikoresho intore zifashisha nk’amasuka, ibitiyo n’ibindi. Bakusi ashimira ababyeyi bamaze kugira imyumvire myiza ku kamaro k’itorero bakareka abana babo bakitabira urugerero. Asaba abatabiha agaciro gufata iki gikorwa cy’urugerero nk’icyabo kuko gifite akamaro kanini mu kubaka igihugu.

 

Angelique Mukamurenzi

ICYICIRO CYA 1 CY’ITORERO KU MUDUGUDU CYASOJWE

Kuri uyu wa 19 Werurwe 2013 hasojwe  icyiciro cy’itorero ku mudugudu. Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Base ,gisize intore z’urubyiruko zigera ku 2744 zikoze ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mulindwa Prosper yashimiye izi ntore ubwitange n’umurava bagaragaje abasaba kubakira kubyo bize bakiteza  imbere banatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko amezi atandatu izi ntore ziyamaze zikoze ibikorwa byiza by’indashyikirwa. Ubuyobozi bw’akarere bukaba bubishimira izi ntore.uyu muyobozi yasabye izi ntore gukomeza gutanga umusanzu wabo bakangurira abaturage kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no gukora ubukangurambaga ku zindi gahunda zifitiye abaturage akamaro. yasabye uru rubyiruko kuzitabira no kuzakomeza kwitwara neza muri  gahunda y’icyiciro cya kabiri biteganyijwe ko kizatangira nyuma y’icyunamo mu kwezi kwa Mata.

Mukabayunda Gertrude atuye mu kagari ka Cyohoha umurenge wa Base. Ni umupfakazi ufite abana batatu akaba ari mu kiciro cy’abatishoboye. Atangazako ashimira cyane izi ntore ku bw’ubufasha zamuhaye zimusanira inzu.

Icyiciro cya mbere cy’itorero ku mudugudu cyasojwe uyu munsi cyatangijwe tariki 28 Kanama  2013 kikaba cyari kigizwe n’urubyiruko rugera ku 2744 rutiga kandi rutaranashaka rwaturutse mu midugudu 27 igize umurenge wa Base. Zimwe mu nyigisho bahawe harimo kumenya indangagaciro na kirazira. Akagari ka Gihemba niko kabaye indashyikirwa muri aya mezi atandatu arangiye kakaba kabishimiwe.

3rd youth students’ camp in Rulindo District

On 29th November 2011, 3rd   youth students’ camp ceremony was launched at Inyange Girls School in Rusiga sector Rulindo District. It was presided by the Honorable Minister of State in the Office President in charge of Rulindo District Miss TUGIREYEZU Venantia. The ceremony was attended by the Mayor of Rulindo District, Cornel Louis MUGISHA the 503th Vice Brigade command.  

In her speech the Minister who was the chief guest said that the youths are the future of the country. In that case they must promote the Rwandan cultural values and struggle to be heroes.  She encouraged the youth to develop our country and to solve their problems without waiting for the support from outside the country.

She reiterated that student’s camp is significant in promoting Rwandan cultural values promote  patriotism, resolve the problems, have a performance contract, environment protection, to join cooperatives,  family planning, diffusion of vision 2020, saving and credit, to have health mutual insurance, fighting against HIV/AIDS, drugs and prostitution.

Minister TUGIREYEZU encouraged the youth to be exemplary in the society and encouraged them to give their contribution in building our country using the knowledge obtained from the students’ camp.  

This 3rd   youth students’ camp in Rulindo District was attended by 756 students in two camps:  In Inyange Girls School and in the Institut Baptiste de Buberuka.

Location
rulindo.png
Imibereho Mwiza
Uburezi
Abatishoboye
Ubuzima
Umuco
Ibikorwa Remezo
Imikino
Ubukungu
Ubuhinzi
Inganda
Ishoramari
Ubukerarugendo
Ubucuruzi
Imisoro
Statistics
Imishinga
Ubutaka n'Imyubakire
POLITIKI
Imiyoborere Myiza
Imihigo
Ubutabera
Agasozi Ndatwa
Itorero
 
Copyright Republic of Rwanda, RULINDO District