Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ndetse n'umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'Amatora Jean Claude MUSABYIMANA bifatanyije n’abaturage ba Masoro mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri

Kuri uyu wa Gatandatu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Bwana Jean Claude Musabyimana, yifatanyije n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Masoro mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2026.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Kagari ka Nyamyumba, Umurenge wa Masoro, ahatunganyijwe imihanda iri muri Site y’Imiturire ya Kabeza, iri gutunganywa ku bufatanye bw’Akarere ka Rulindo n’umufatanyabikorwa Ganza Africa.

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo bose bifatanyije n’abaturage ba Masoro muri iki gikorwa cy’umuganda, cyari kigamije kugira uruhare mu kunoza ibikorwa remezo no guteza imbere imiturire.

Umuganda wahujwe n'ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ndetse no gukangurira urubyiruko kwirinda no kurwanya ubusinzi

Ubutumwa ku rubyiruko no kurwanya ubusinzi

Nyuma y’umuganda, hatanzwe ubutumwa butandukanye bugamije gukomeza gukangurira abaturage kugira uruhare mu iterambere no kubaka umuryango n’umuryango nyarwanda utekanye.

Hibanzwe ku bukangurambaga bwa Sober Generation, bugamije kurwanya ubusinzi n’indi myitwarire idahwitse mu rubyiruko. Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda ibyuma ndetse n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bishobora guteza ibibazo ku buzima no ku mutekano w’abaturage.

Abaturage basobanuriwe gahunda y’amatora

Mu butumwa bwatanzwe kandi, abaturage basobanuriwe gahunda y’amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe mu mezi ari imbere, banakangurirwa kuzayitabira. bibukijwe ko kugira uruhare mu matora ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu miyoborere y’igihugu no mu gufata ibyemezo bigira uruhare ku mibereho y’abaturage.

Gukomeza kwimakaza uburinganire mu muryango

Hatanzwe kandi ubutumwa bujyanye n’ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu muryango (GAD).

Abaturage bakanguriwe gukomeza kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, ishingiye ku bufatanye, kubahana no kugira uruhare rungana mu iterambere ry’umuryango.

Hanibukijwe kandi akamaro ko gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri wabaye umwanya wo gukorera hamwe mu bikorwa by’iterambere, ariko unaba umwanya wo gutanga ubutumwa ku ngingo z’ingenzi zirimo imiyoborere, umutekano, imibereho myiza y’abaturage, uburinganire n’imyitwarire iboneye mu rubyiruko.