Ihuriro ry’Abanya-Rulindo ryasuzumye ibyagezweho n’ingamba z’iterambere ry’Akarere
Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo habereye inama y’Inteko Rusange y’abagize Ihuriro ry’Abanya-Rulindo, yitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’amashami ku Karere n’abandi batumirwa.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith, ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana Dusabirane Aimable, na Perezida w’Ihuriro ry’Iterambere ry’Akarere, Dr. Sam Kanyamibwa.
Mu byaganiriweho, hagaragajwe ibyagezweho mu gihe cy’imyaka itanu y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, ndetse n’ibikorwa bimaze gukorwa n’abagize Ihuriro ry’Abanya-Rulindo mu gihe cy’umwaka umwe. Ibi byatanze umwanya wo gusuzuma uruhare rw’abagize Ihuriro mu iterambere ry’Akarere no kurebera hamwe ibikwiye gushyirwamo imbaraga mu gihe kiri imbere.
Abitabiriye inama kandi bunguranye ibitekerezo ku bikorwa by’iterambere biteganyijwe gukorwa n’Ihuriro mu mwaka utaha, hafatwa n’ingamba zigamije kurushaho kunoza imikoranire no guteza imbere ibikorwa by’inyungu rusange z’abaturage b’Akarere ka Rulindo.
Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu, hatanzwe ikiganiro ku matora n’Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Ntara y’Amajyaruguru. Yasabye abagize Ihuriro ry’Abanya-Rulindo kuzagira uruhare mu matora y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ateganyijwe gutangira ku wa 24 Ukwakira 2026.
Iyi nama yabaye umwanya wo gusuzuma ibyagezweho, kungurana ibitekerezo no gutegura ibikorwa bizakomeza gushyigikira iterambere ry’Akarere ka Rulindo, binyuze mu bufatanye bw’abayobozi n’abagize Ihuriro ry’Abanya-Rulindo.