Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yasuzumye ingingo zitandukanye zirimo n’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.
Mu nama isanzwe y’inama njyanama y’Akarere yateranye kuri uyu wa gatandatu yasuzumwemo ingingo zitandukanye zirebana n’imiyoborere, imikoreshereze y’umutungo wa Leta, imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka ndetse no ku itegurwa ry’igishushanyombonezamiturire cy’Akarere ka Rulindo.
Atangiza iyi nama Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, Bwana DUSABIRANE Aimable, yagarutse ku micungire n’imikoreshereze y’ubutaka ndetse n’imitunganyirize y’igishushanyombonezamiturire cy’Akarere
Muri iyi nama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, hibanzwe ku ngingo zitandukanye byumwihariko imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, by’ahantu hatandukanye mu Karere.
Muri iyi nama abajyanama bagaragarijwe aho imitunganyirize ya site y’imiturire ya Kabeza, igeze ishyirwa mubikorwa. Akarere gafatanyije n’umufatanyabikorwa GanzAfrica batangiye gutegura igishushanyombonera cy’aka gace gafite ubuso bungana na hegitari hafi 56.
Kugeza ubu, igikorwa cyo gupima no kugenzura imiterere y’ubutaka kuri site y’imiturire ya Kbeza (resurveying) kimaze kugera ku kigero cya 80%, mu gihe igishushanyo cy’urusobe rw’imihanda n’imitunganyirize yayo (road network/layout plan) kimaze kugera kuri 90%.
Abagize Inama Njyanama bashimiye umufatanyabikorwa GanzAfrica ku ntambwe imaze guterwa mu gutegura iki gishushanyombonera, banizeza gukomeza ubufatanye bw’Akarere mu guteza imbere imitunganyirize myiza y’ubutaka.
Abajyanama bashimangiye ko ubu bufatanye bukwiye gukomeza kugira ngo ibikorwa biteganyijwe birangizwe neza kandi bishyirwe mu bikorwa, hagamijwe guteza imbere imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka myiza kandi irambye mu Karere ka Rulindo.
Abagize Inama Njyanama bashimiye GanzAfrica ku ntambwe imaze guterwa, banashimira ubufatanye bukomeje hagati y’Akarere n’iki kigo. Bashimangiye ko ubu bufatanye bukwiye gukomeza kugira ngo gahunda y’imitunganyirize y’ahantu itunganywe neza, irangizwe kandi ishyirwe mu bikorwa uko byateganyijwe.
Izindi ngingo zasuzumwe muri iyi nama harimo
raporo ivuguruye y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’Akarere n’uko umutungo w’Akarere wari uhagaze kugeza ku mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, ingengo y’imari n’itangwa ry’amasoko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027, hagamijwe gukurikirana aho ibikorwa biteganyijwe bigeze no kureba ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo intego z’Akarere zigerweho.
Muri iyi nama kandi hasuzumwe ingamba zafashwe mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere, hibandwa ku bikorwa bigamije guteza imbere imibanire myiza, ubufatanye n’imibereho myiza y’abaturage.
Inama yanasesenguye ishingiro ry’imishinga y’inyungu rusange n’igenagaciro ryakozwe kuri iyo mishinga, kugira ngo ibikorwa by’inyungu rusange bishyirwe mu bikorwa hashingiwe ku igenamigambi n’amategeko abigenga.