Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyuma y‘umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga D.r Usta KAYITESI yibukije abaturage kwita ku isuku, umutekano no kurwanya icuruzwa ry'abantu

 Kuri uyu wa Gatandatu mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo hakozwe umuganda rusange ngarukakwezi usoza ukwezi kwa Nyakanga. Ku rwego rw'Akarere, umuganda wabereye mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde, aho abayobozi bifatanyije n'abaturage mu bikorwa by'isuku no gutunganya umuhanda.

Ni Umuganda witabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane akaba n'Imboni y'Akarere ka Rulindo, Dr Usta Kayitesi, ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Rulindo ndetse n'abahagarariye inzego z'umutekano.

Ibikorwa by'umuganda byibanze ku isuku rusange no gutunganya umuhanda hagamijwe gukomeza kubungabunga ibikorwaremezo no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Nyuma y'umuganda, abayobozi bagiranye ikiganiro n'abaturage, babagezaho amakuru ku bikorwa by'iterambere bikomeje kubegerezwa ndetse babashishikariza gukomeza kubigiramo uruhare kugira ngo bibagirire akamaro.

Abaturage banahawe ubutumwa butandukanye bwibanze ku kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n'umutekano w'imiryango.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano, abaturage basabwe gukomeza kugira uruhare mu kuwicungira batanga amakuru ku gihe ku bikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano. Banakanguriwe kandi kurwanya ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro no gukurikiza ingamba zo gukumira indwara ya Rift Valley Fever (RVF).

Mu butumwa bwe, Dr Usta Kayitesi yagarutse ku kamaro k'isuku, asaba abaturage gukomeza kwita ku isuku y'umubiri, iy'ingo zabo ndetse n'iy'imyambaro, agaragaza ko isuku ari umusingi w'ubuzima bwiza.

Yanasabye ababyeyi kongera imbaraga mu burere bw'abana babo, cyane cyane urubyiruko, kugira ngo barurinde ibyaha n'ingaruka z'icuruzwa ry'abantu, ashimangira ko ubufatanye bw'umuryango, abaturage n'inzego z'ubuyobozi ari ingenzi mu gukumira icyo cyaha.

Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga wabaye umwanya wo kongera gushimangira ubufatanye hagati y'abaturage n'abayobozi mu kubaka Akarere ka Rulindo karangwa n'isuku, umutekano n'iterambere rirambye.