Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RULINDO: ABAINZI BAKORERA MU CYANYA CYUHIRWA CYA MUYANZA BAHURIYE MU NAMA YO GUSANGIRA UBUMENYI N’UBUNARARIBONYE KU GUTEZA IMBERE UBUHINZI NO KONGERA UMUSARURO W’UBUHINZI.

Mu cyanya cyuhirwa cya Muyanza giherereye mu murenge wa Buyog  habereye ibiganiro byo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’abahinzi, bibumbiye muri Koperative 5 zikorera muri iki cyanya.

Ni ibiganiro byateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Rulindo n’umushinga SAIP II ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB )

Atangiza ibi biganiro Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu RUGERINYANGE Theoneste  yashimangiye uruhare rukomeye urugomero rwuhira imyaka rwa Muyanza rufite mu guhindura ubuhinzi, guteza imbere abahinzi no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Yagaragaje ko uru rugomero rwamaze kuba igicumbi cy’ingenzi cy’umusaruro w’ibiribwa mu Karere ka Rulindo no mu gihugu muri rusange, anashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare mu iterambere no kubaka ibi bikorwa remezo by’ubuhinzi.

Umushinga SAIP II  ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, gufasha abahinzi kubona amasoko no guteza imbere umutekano w’ibiribwa. Binyuze muri ibi biganiro, abahinzi barasangira ubunararibonye n’imikorere myiza mu kuhira imyaka, kongera umusaruro, guteza imbere amakoperative no gukora ubuhinzi burambye.

Umushinga SAIP II unatanga inkunga ishingiye ku ruhare rw’uyihabwa mu ishoramari (Matching Grants) ku bagenerwabikorwa bo hirya no hino mu Karere ka Rulindo.

 Izi nkunga zirimo ikoranabuhanga ryorohereza kuhira imyaka ku buso buto (SSIT), gukoresha imashini mu buhinzi, kubika no gutunganya umusaruro nyuma y’isarura, kongera agaciro k’umusaruro no kuwutunganya. 

Binyuze mu guteza imbere ibikorwa remezo byo kuhira imyaka, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, SAIP II ikomeje kugira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere imibereho myiza y’abahinzi  mu Rwanda.

Umushinga ukorana n’amakoperative atanu, yo mu karere ka Rulindo  DUKUNDUMURIMO,KORA UKIRE,KIMUYANZA,KOTEMURU na  MUGREF

SAIP kandi ikorana  n’amatsinda y’abahinzi, ibigo bito, ibiciriritse n’iby’ingano yo hagati (MSMEs), ndetse n’Ihuriro ry’Abakoresha Amazi yo Kuhira Imyaka rya Muyanza (Twuhire Muyanza Water Users Association – WUA).

Ibihingwa by’ingenzi bitezwa imbere muri uyu mushinga birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi, imboga n’imbuto.

Icyanya cyuhirwa cya Muyanza gifite ubuso bwa hegitari 2.550, muri zo hegitari 655 zikaba ari zo ziri kuhira imyaka muri iki gihe, mu gihe hateganyijwe kongeraho izindi hegitari 1.100. 

Iki cyanya kikaba gifite urugomero rw’amazi rushobora kubika metero kibe miliyoni 2,3 z’amazi.