Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rulindo: Abaturage bizihije Umunsi w’Umuganura, basabwa kwimakaza ubumwe no kwigira

Mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo hizihijwe Umunsi w’Umuganura, igikorwa cyahurije hamwe abaturage n’abayobozi mu kwishimira ibyagezweho no kurebera hamwe ingamba zo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere. Uyu mwaka, Umuganura wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura isoko y’ubumwe n’inshingiro ryo kwigira.”

Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura byabereye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Masoro, aho byitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, wari n’umushyitsi mukuru.

Ibirori by’uyu munsi byaranzwe n’igikorwa cyo gutaha ibiro by’Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Masoro, ndetse n’imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’abaturage muri uyu mwaka.

Abaturage bagaragaje ibyagezweho birimo umusaruro w’ibihingwa bitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere, bagaragaza uruhare rwabo mu guteza imbere imibereho yabo n’iy’aho batuye.

Umuganura, isoko y’ubumwe n’inshingiro ryo kwigira

Mu butumwa bwatanzwe muri ibi birori, abayobozi bibukije abaturage ko Umuganura ari umuco w’Abanyarwanda ufasha gusigasira ubumwe, gusangira ibyiza byagezweho no gushimira uruhare rwa buri wese mu iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yashimangiye ko Umuganura ukwiye kuba umwanya wo kwishimira ibyagezweho, gusuzuma ibitaragerwaho no gufata ingamba zo gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda ushingiye ku bumwe, gukorera hamwe no kwigira.

Yashishikarije abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, kongera umusaruro no gukoresha neza amahirwe bafite kugira ngo barusheho kwigira no guteza imbere imiryango yabo n’Akarere muri rusange.

Guverineri yasabye abaturage gukomeza kubaka ubumwe

Mu butumwa bw’Umushyitsi Mukuru, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, yashishikarije abaturage gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubufatanye, ari na byo shingiro ry’iterambere rirambye.

Yabasabye kandi gukomeza kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, bubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’ubworoherane, kubahana no gukorera hamwe.

Guverineri kandi yagarutse ku bibazo bishobora kugira ingaruka ku mibereho n’umutekano w’abaturage, asaba abaturage kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ndetse no kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Yashimangiye ko abaturage bakwiye gukorera mu buryo bwemewe n’amategeko, bakitabira ibikorwa bibateza imbere kandi bakagira uruhare mu kurinda umutekano n’iterambere ry’aho batuye.

Kwizihiza Umuganura byasojwe no gushishikariza abaturage gukomeza gukora, gusangira ibyiza bagezeho no gushyira hamwe imbaraga mu bikorwa by’iterambere, hagamijwe kwimakaza ubumwe, kwigira n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.