Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rulindo: Hatangijwe Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa

 

Mu Karere ka Rulindo hatangijwe Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twigire ku mateka, twimakaze ubumwe bwacu.” Igikorwa cyo gutangiza uku kwezi ku rwego rw’Akarere cyabereye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Mugote.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bwana DUSABIRANE Aimable, abagize Komite Nyobozi y’Akarere, abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere, ndetse na Perezidante  w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Rulindo, Madamu Murebwayire Alphonsine.

Buri Murenge mu Mirenge 17 igize Akarere ka Rulindo wari uhagarariwe n’abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Umurenge, hagamijwe gufatanya mu biganiro no gutekereza ku buryo bwo kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.

Mu biganiro byatanzwe muri iki gikorwa, hibanzwe ku buhamya bwa Colonel Lieutenant Wenceslas Nizeyimana, wahoze mu mutwe wa FDLR, wagaragaje uburyo bamwe mu bari bagize uyu mutwe banze gutahuka, bagikomeje kugira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubu buhamya bwagaragaje akamaro ko kwiga ku mateka no kuyasobanukirwa, cyane cyane mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo akaba n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, yibukije abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere n’Imirenge ko ibiganiro bizatangwa muri uku kwezi bigomba gufasha abaturage kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no kuyigiraho.

Yagaragaje ko ibiganiro bizibanda ku mateka y’u Rwanda, urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, umwihariko w’amateka y’aho ibiganiro bizabera, ibimaze kugerwaho ndetse n’inzitizi zikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa.

Ibi biganiro bizaba umwanya wo gusangira ubumenyi n’ubuhamya, gutekereza ku masomo akurwa mu mateka y’u Rwanda no gushimangira uruhare rwa buri wese mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.

Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa ni umwanya wo gukomeza kwibuka amateka y’u Rwanda, kuyigiraho no gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere ubumwe, ubwiyunge n’imibanire myiza mu baturage.