Rulindo hatashywe uruganda rw’Amazi rwa Rwanyana n’umuyoboro w’amazi Rwanyana –Kiruli-Gitare.
Uru ruganda rw’amazi rwa Rwanyana rwubatse mu murenge wa Tumba rwafunguwe ku mugararagaro na Guverineri w’I ntara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa World Vision mu Rwanda Pauline OKUMU ndetse n’umuyobozi w’Akarere w’agateganyo n’abandi bayobozi batandukanye.
Uru ruganda rufatanye n’umuyoboro w’amazi wa Rwanyana-Kiruri-Gitare bizafasha gutunganya amazi no gutanga amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 19 bo mu mirenge ya Base, Tumba na kinihira.
NZAMUKWEREKA Athanasie utuye mu murenge wa Tumba avuga ko mbere yuko babona amazi meza bari bafite ibibazo bikomeye cyane kuko bavomaga amazi mabi agatuma abana barwara indwara ziterwa no kunywa amzi mabi.yagize Ati: “tutarabona amazi meza abana bacu natwe abakuru ndetse n’abakecuru bagiraga uburwayi buhoraho buterwa no kunywa amazi mabi”.
NZAMUKWEREKA Yakomeje avuga ko bakoreshaga amazi yo mu migende, mu bidendezi no mu bishanga ariko ko ubu kubera amazi meza isuku igiye kwiyongera kandi ko ntawuzongera guhura n’ingaruka zo kunywa amazi mabi ashimira Leta y’u Rwanda ndetse na World Vision kuba barabegereje amazi meza bizanatuma abana batazongera gukererwa kujya ku ishuri.
Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo Nshimiyimana Dieudonne yavuze ko uyu muyoboro wa Rwanyana –Kiruri-Gitare ari igikorwa gikomeye ku baturage b’Akarere ka Rulindo byumwihariko abo mu murenge wa Base,Tumba na kinihira kuko uzabafasha kubona amazi meza azabafasha ku bikorwa by’isuku n’isukura.
Yakomeje avuga ko uyu muyoboro w’amazi uzakemura ibibazo by’amazi cyane cyane nko mu bigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima bitari bifite amazi ndetse n’amavomero rusange kandi ko uyu muyoboro uzafasha abaturage gukurura amazi mu ngo zabo.
Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo kandi yemeje ko Akarere kagiye gutangira gutunganya undi muyoboro w’amazi wa Nyirambuga uzafasha gutanga amazi meza ku baturage b’umurenge wa Bushoki.
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda Pauline OKUMU yashimiye Leta y’u Rwanda byumwihariko Akarere ka Rulindo uburyo Akarere korohereza abafatanyabikorwa ashimira n’abaturage b’Akarere uburyo bitabira gahunda n’ibikorwa bya world vision bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byumwihariko abana bato.
Guverineri w’Intara y’amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yashimiye umufatanyabikorwa world vision kuri uyu muyoboro w’amazi kuko uje ari igisubizo ku baturage b’Akarere ka Rulindo ariko kandi world vision ikaba inagira uruhare mu mibereho myiza y’Abaturage bo mu tundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Yagize Ati: “Ndashimira world vision cyane kuko uyu munsi twatashye umuyoboro w’amazi ariko mu ntara yacu y’Amajyaruguru dufatanya mu mishinga itandukanye yose isubiza ibibazo by’abaturage.”
Guverineri MUGABOWAGAHUNDE Maurice yakomeje avuga ko intara y’Amajyaruguru ifatanya na world Vision mu kurwanya imirire mibi ,mu burezi bw’abana bato ECD, kubakira amacumbi abatishoboye no kugeza amazi meza kubaturage ndetse n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kurwanya isuri.
Guverinire kandi yibukije abaturage ko ibi bikorwa remezo by’amazi bagejejweho ari ibyabo abasaba kubyitaho kubibungabunga no kubifata neza.
Uru ruganda rw’amazi rwa Rwanyana n’umuyoboro w’amazi wa Rwanyana –Kiruri-Gitare byuzuye bitwaye arenga miliyari imwe y’amafaranga y’uRwanda aho angana na 60% yatanzwe na world vision mu gihe 40 % ariyo yatanzwe n’Akarere ka Rulindo.