RULINDO: HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGEZE MU ZABUKURU
Kuri uyu wa kabiri mu karere ka Rulindo hizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubunararibonye bw’abageze mu zabukuru, umusingi w’iterambere rirambye.”
uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Ntarabana byahujwe n’Inteko y’Abaturage, aho abitabiriye baganiriye ku ruhare rw’abageze mu zabukuru mu iterambere ry’imiryango n’iry’igihugu, ndetse hanasurwa abageze mu zabukuru baranaremerwa, mu rwego rwo kubagaragariza ko bafite agaciro kandi ko imibereho yabo ari inshingano ya buri wese.
Ibirori byo Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze muzabukuru witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana MUTAGANDA Théophile, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere MUKANYIRIGIRA Judith yashimangiye ko abageze mu zabukuru ari umusingi twubakiraho iterambere rirambye rifite icyerekezo kizima. kandi abageze mu zabukuru, bagira uruhare rukomeye mu gutoza abakiri bato, kugira urukundo rw’igihugu no kunoza ibyo bakora nk’ imwe mu nzira zo gutegura amasaziro meza yabo mu muryango ubanogeye.
Intego y’umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru mu Rwanda
Gushishikariza abageze mu zabukuru gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu;
Gukangurira abaturage gukora ibikorwa bizabafasha kwiteganyiriza no mu gihe cy’izabukuru kugira ngo bazashobore kubaho neza; Kuganira ku nshingano z’abato mu gutegura izabukuru no gufasha abakuze gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije; Kuzirikana abageze mu zabukuru nk’umurage ndangamuco nyarwanda. Kwimakaza ubusabane hagati y’abakiri bato n’abageze mu zabukuru
Akarere ka Rulindo kabarurwamo abageze mu zabukuru bagera kuri 26899 barimo abagore 16541 n'abagabo10358, by'umwihariko Umurenge wa Ntarabana ubarurwamo abagera ku 1572 barimo abagabo 569 n'abagore 1003.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru wabaye umwanya wo kongera kwibutsa ko ubunararibonye n’ubumenyi by’abageze mu zabukuru ari umutungo ukomeye w’umuryango, kandi ko kubitaho no kubaha umwanya mu iterambere ari inshingano za buri wese.