Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rulindo : Litiro zisaga ibihumbi 29 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zamenewe mu ruhame

 

Mu rwego rwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kurengera ubuzima bw’abaturage, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’Akarere ka Rulindo, ku bufatanye n’abaturage, bamennye mu ruhame litiro 26,000 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bizwi nka Akarusho, byakorewe mu ruganda Enterprise Urwibutso ruherereye mu Murenge wa Bushoki.

Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Nyirangarama, aho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, ndetse n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara n’iy’Akarere ka Rulindo.

Mbere yo kwangiza ibyo binyobwa, abayobozi basobanuriye abaturage ingaruka zishobora guterwa no gukora, gucuruza, gukwirakwiza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Basabye abaturage gukomeza kubyirinda no gufatanya n’ubuyobozi mu kubirwanya.

Hanamenwe ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge

Iki gikorwa cyanakomereje kuri site yo mu Murenge wa Buyoga, aho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana MUTAGANDA Théophile, yayoboye igikorwa cyo kwangiza mu ruhame litiro 3,093 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Ibi binyobwa bifite agaciro ka 15,483,400 Frw, bikaba byarafatiwe mu Mirenge igize Akarere ka Rulindo mu gikorwa cy’igenzura cyari kimaze igihe, hashingiwe ku rutonde rw’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Ibinyobwa (Rwanda FDA).

Nyuma yo kwangiza ibi binyobwa, habaye inteko z’abaturage, aho Umuyobozi w’Akarere yagejeje ku baturage ubutumwa bwo gukomeza kwirinda gukora, gucuruza, gukwirakwiza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yabasabye kandi gukomeza gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, kugira ngo ubuyobozi bubashe kubikumira no kurinda ubuzima bw’abaturage.

Ibi bikorwa byagaragaje ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, hagamijwe kurengera ubuzima, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Rulindo.