Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

RULINDO: MINISITIRI W’INTEBE Dr NSENGIYUMVA Justin YATANGIJE IGIHEMBWE CY’IHINGA CYA 2027 A

 

Kuri uyu wa Gatandatu, mu gishanga cya Nyarububa giherereye mu Mirenge ya Rukozo na Cyungo, hatangirijwe ku rwego rw’Igihugu igihembwe cy’ihinga cya 2027 A, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu HABIMANA Dominique na Guverineri w'intara y'Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice ndetse n’abaturage barenga 3,000.

Igishanga cya Nyarububa gifite ubuso bwa hegitari 97,27, gihingwamo n’abahinzi 1.302 bibumbiye muri Koperative KOYAKIRU. Muri iki gihembwe cy'ihinga hegitari 85,77 zateweho ibigori, 10 ziterwaho ibirayi, naho 1,5 haterwaho imboga.

Abahinzi bagaragaza ko guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe byabafashije kongera umusaruro, ariko bagasaba ko bafashwa gusana ibikorwa remezo byo kuhira byangiritse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hari gutegurwa ibidendezi bine bizafasha kuhira imyaka no guteza imbere ubuhinzi.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye abahinzi bo mu Karere ka Rulindo gusigasira ibikorwa remezo by’ubuhinzi no kubibyaza umusaruro, ashimangira ko ibyagezweho bikwiye kwitabwaho kugira ngo bikomeze gutanga umusaruro.Ati “Imishinga ni iyacu, yashyizweho kugira ngo tugire ubukire, ariko nitagira icyo igeraho, ubwo bukire ntaho buzava.

Igishanga cya Nyarububa ni kimwe mu byanya bigega byatoranyijwe mu Karere ka Rulindo hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi kuri hegitari no guteza imbere imibereho y’abahinzi.

Muri iki gihembwe cy’ihinga ubuso bwacyo bwatewemo ibihingwa bitandukanye birimo, ibigori byatewe kuri hegitari 85,77, Ibirayi kuri hegitari 10 n'mboga zatewe kuri hegitari 1,5.