Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Rulindo: yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, urubyiruko rusabwa kubyaza umusaruro amahirwe ahari no gukora cyane

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamanga w’urubyiruko byabereye mu murenge wa Burega urubyiruko  rwibukijwe amahirwe rufite yarufasha gutera imbere ndetse rusabwa no gukora cyane kandi rukirinda ingeso mbi.

Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihizwa tariki ya 12 kanama buri mwaka kuri iyi nshuro wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari.”

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabimburiwe no kumurika ibikorwa by’urubyiruko aho abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice bashimye  ibikorwa by’urubyiruko birimo iby’ubuhinzi ndetse n’ubukorikori. 

Mu ijambo ry’ikaze umuyobozi w’Akarere MUKANYIRIGIRA Judith yashimiye urubyiruko rwitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko agaragaza amahirwe ari mu karere arubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro ati:“Akarere kacu karimo amahirwe menshi cyane ku rubyiruko kuko dufite ibyanya byinshi by’ubuhinzi,ni Akarere kandi aborozi bishimira gukoreramo kuko gahangana n’imihindagurikire y’ibihe,bigafasha aborozi korora bitagoranye, Akarere kandi gafite ibice by’ubukerarugendo, aha twavuga ikigo ndangamurage IKIRENGA gikorera mu Murenge wa Rusiga ahitwa ku kirenge,gitanga ubumenyi ku bigendanye n’umuco(ubuhanzi,ubugeni,ubukorikori,guseruka gakondo,imyuga) ”.

Umuyobozi w’Akarere yongeyeho ko Akarere Akarere gashishikariza urubyiruko kwibumbira mu makoperative y’urubyiruko hagamijwe guhuza imbaraga no gukorera hamwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yashimiye urubyiruko rwihangiye imirimo arusaba gukomeza  gukora cyane,  guhanga udushya no kongera ubumenyi n’ubushobozi. 

Guverineri kandi yibukije urubyiruko ko arirwo mbaraga z’igihugu asaba urubyiruko rugomba kwirinda ingeso mbi n’ibindi bishobora kurwangiriza ubuzima n’ahazaza harwo. Birimo kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge,n’ibindi biyobyabwenge,  kwirinda ubusinzi, inda zitateguwe ndetse no kwirinda gukoresha nabi ikoranabuhanga n’ibindi bishuko bitandukanye.

Akarere ka Rulindo gakomeje gushyira imbere ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage, no kwita ku rubyiruko mu buryo butandukanye, rugaragarizwa amahirwe yo kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere rirambye.