Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo yashimangiye ko Akarere kazakomeza kubungabunga no guteza imbere ibyagezweho binyuze mu Mushinga wa KUNGAHARA

Ibi byagarutsweho kuri uyu  wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, mu muhango wo gusoza ku mugaragaro ibikorwa by'uyu mushinga. 

Muri uyu muhango, Umuyobozi w'Akarere  w’Agateganyo, Bwana Dieudonné Nshimiyimana, yashimye uruhare rukomeye uyu mushinga wagize mu kongera umusaruro w'ubuhinzi, guteza imbere imirire myiza no kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere ashimangira ko Akarere kazakomeza kubungabunga ibikorwa by’uyu mushinga biri mu mirenge 10 uyu mushinga wakoreragamo..

Mu by'ingenzi uyu mushinga wagezeho harimo kubaka iguriro ry'imbuto n'imboga rya Rwili riherereye mu Murenge wa Cyungo, ndetse no kubaka ibigega bibiri byo kumisha ibigori mu Murenge wa Rukozo.

Ibindi byagezweho birimo kuba  abahinzi basaga 10,000 barahawe ubumenyi n'ubushobozi mu bijyanye n'imirire myiza n'ubuhinzi bujyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere (Climate-Smart Agriculture). Ubu bumenyi bukaba buteganyijwe gukomeza gusangizwa abandi baturage, kugira ngo inyungu z'umushinga zigere ku bantu benshi kandi zikomeze no mu gihe ibikorwa byawo byaba birangiye.

Ubuyobozi bw'Akarere bwashimangiye ko ari ingenzi gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo byubatswe, gukoresha neza ubumenyi bwatanzwe no gukomeza gushyira mu bikorwa uburyo bwiza bw'ubuhinzi n'imirire myiza, kugira ngo ibyagezweho bikomeze kugira akamaro ku baturage no mu bihe biri imbere.

Umushinga wa KUNGAHARA watewe inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (European Union), International Partnerships Austria na CARE Austria, ushyirwa mu bikorwa na CARE Rwanda ku bufatanye na DUHAMIC-ADRI.

Binyuze muri ibi bikorwa, uyu mushinga wagize uruhare mu kongera umutekano w'ibiribwa n'imirire myiza, guteza imbere ubuhinzi burambye no kongerera imbaraga abahinzi kugira ngo barusheho guhangana n'ibibazo bishobora kubangamira umusaruro wabo n'imibereho myiza yabo.

Akarere ka Rulindo gashimangira ko gukomeza kubungabunga ibyagezweho no kubibyaza umusaruro ari ingenzi kugira ngo umusanzu wa KUNGAHARA ukomeze kugaragarira mu iterambere rirambye ry'abaturage.