Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Urubyiruko rwa Rulindo rwitabiriye umuganda wihariye, rushishikarizwa kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi

Kuri uyu wa gatandatu, mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo, habaye Umuganda wihariye w’urubyiruko, wahurije hamwe urubyiruko mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga ibidukikije.

Mu Murenge wa Rukozo, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano, bifatanyije n’urubyiruko mu muganda wabereye mu Kagari ka Mberuka, aho bakoze igikorwa cyo gucukura no gusibura imirwanyasuri mu ishyamba.

Iki gikorwa cyagize uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no guteza imbere isuku n’imicungire myiza y’ubutaka no kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibiza.

Ahandi mu mirenge igize Akarere ka Rulindo, urubyiruko rwitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, gutunganya imihanda, gukora isuku ku mashuri no ku bibuga by’imikino, ndetse no guca no gusibura inzira z’amazi.

Nyuma y’Umuganda, urubyiruko rwagejejweho ubutumwa butandukanye bugamije kurushishikariza kugira uruhare mu kubaka igihugu gifite iterambere rirambye, by’umwihariko rukangurirwa kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bishobora kugira ingaruka ku buzima n’ahazaza harwo.

Muri ubu butumwa, hanagarutswe kuri gahunda ya SoberGen, igamije gukangurira urubyiruko kugira imyitwarire iboneye, kwirinda ubusinzi n’ibindi bikorwa bishobora kubangamira ubuzima n’imibereho yarwo.

Umuganda wihariye w’urubyiruko wabaye umwanya wo kongera kugaragaza ko urubyiruko ari imbaraga z’ingenzi mu iterambere ry’Akarere ka Rulindo, binyuze mu kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, gufasha abatishoboye, guteza imbere isuku no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.