Abagore bo muri Kinihira bamuritse ibyo bagezeho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu Karere ka Rulindo
Mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Kinihira habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, aho abagore bo muri uwo murenge bamurikiye abayobozi batandukanye ibyo bagezeho mu bikorwa bibateza imbere.
Muri ibyo birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bibumbiye mu Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari muri iyo Nteko, abagore bagaragaje ibikorwa bitandukanye bakora birimo ubuhinzi, ubucuruzi n’indi mishinga ibafasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rulindo, Madamu NGARUYIMANZI, yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ari umwanya mwiza wo guha icyubahiro no gushimira abagore bose ku ruhare bagira mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Uyu munsi ni umwanya wo kuzirikana no gushimira abagore bose bashyira imbaraga mu byo bakora, haba mu miryango yabo no mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu, barimo ababyeyi, abarezi, abayobozi n’abandi.”
Senateri Cyprien NIYOMUGABO, ukuriye itsinda ry’abagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda rimaze iminsi risura Akarere ka Rulindo, yasabye abitabiriye ibi birori gukomeza gufatanya mu kubaka imiryango ishoboye kandi itekanye.
Yagaragaje ko kubaka umuryango utekanye kandi utekereza ku iterambere ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye, asaba abagore gukomeza kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere.
muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi w'umugore hasezeranyijwe imiryango 14 yabanaga itarasezeranye ndetse hahembwe abagore 15 bakoresheje neza inkunga bahawe, hanaremerwa imiryango itishoboye harimo iyihawe inka, intama ndetse n'ibindi bikoresho bitandukanye
Abayobozi bitabiriye ibi birori bashimye uruhare abagore bagira mu guteza imbere Akarere ka Rulindo, babasaba gukomeza kwishyira hamwe no gutinyuka gukora ibikorwa bibateza imbere.
Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa buri mwaka tariki ya 8 Werurwe, ukaba ari umwanya wo kuzirikana no kuzirikana ku ruhare rw’abagore mu iterambere ry’imiryango n’ibihugu.