ABATURAGE B'UMUDUGUDU WA RWANZU, MU MURENGE WA BUSHOKI, BISHIMIYE ITERAMBERE BAGEZEHO KU BUFATANYE NA CORPSAFRICA RWANDA
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04/03/2023, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana MUTAGANDA Theophile ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Bushoki Madamu MUTUYIMANA Jeanette bakiriye Mr Bulama Touré, First Secretary Embassy of Senegal in Rwanda; Ms. Aissa Touré African Development Bank, Country Manager for Rwanda; Madamu Eustochie SEZIBERA Rwanda Country Director of CorpsAfrica bifatanya mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga CorpsAfrica itera inkunga mu Murenge wa Bushoki muri uyu mwaka w'2022-2023.

Muri iki gikorwa, abaturage b'Umudugudu wa Rwanzu bibumbiye mu itsinda Twitezimbere, bagaragaje ibikorwa by'iterambere ry'imibereho myiza bagezeho babifashijwemo n'umukorerabushake waturutse mu gihugu cya Senegali Magatte Ndiaye, ubana nabo umunsi ku wundi aho batuye. Mu bikorwa abaturage bagaragaje bitejemo imbere harimo kuba:
Ingo 700 zarubatse rondereza;
Abatuye umudugudu bose bararwanyije imirire mibi bakubaka imirima y'imboga kandi bakazigaburira abagize umuryango,
Abaturage bakanguriwe kandi bitabira ibikorwa by'isuku n'isukura ubu bakaba barigishijwe gukora amasabune;
Bakoze pepiniere irimo ibiti 30,000 by'imbuto n'ibivangwa n'imyaka;
Imiryango 72 yorojwe intama, bazakomeza korozanya kugeza imiryango yose 258 yorojwe kuri izo ntama.
Kwibumbira mu matsinda yo kuzigama
Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku gushimira umubano mwiza w'u Rwanda n'Amahanga watumye abakorerabushake b'abanyamahanga baza gukorera mu Rwanda, bagafasha abaturage mu iterambere. Hashimwe abafatanyabikorwa AFD na CorpsAfrica, by'umwihariko umukorerabushake Magatte Ndiaye, ku bikorwa by'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage bakorera mu Karere ka Rulindo. Abaturage basabwe kudapfusha ubusa amahirwe babonye, bagakora bakiteza imbere, kandi bagafasha na bagenzi babo bataratera imbere mu myumvire.
N'amarangamutima menshi, abatuye umudugudu wa Rwanzu, bashimiye ibikorwa bagejejweho na CorpsAfrica, babinyuza mu buhamya, indirimbo, imbyino, umuvugo n'impano zitandukanye bageneye abayobozi baje kubashyigikira.
Umuyobozi wa CorpsAfrica mu Rwanda hamwe n'umuyobozi wa African Development Bank mu Rwanda bemereye amatsinda yo kuzigama yo mu mudugudu wa Rwanzu kuyatera inkunga kubw'ibikorwa by'iterambere bagaragaje kandi bakaba bakomeje urugendo rw'iterambere.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abaturage b'Akagari ka Kayenzi na Giko mu Murenge wa Bushoki.