BUREGA: ABAKIRI BATO BASABWE KUBAHA ABAGEZE MU ZABUKURU NO KUBAFASHA KUGIRA AMASAZIRO MEZA

Mu mirenge igize Akarere ka Rulindo hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, abakiri bato basabwa kubaha abageze mu zabukuru no kubafasha kugira amasziro meza.  Ibirori byo kwizihiza uyu munsi, ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Burega, Akagari ka Karengeri, aho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana RUGERINYANGE Theoneste yifatanyije n’abaturage mu gutaramira no kuganira n’abageze mu zabukuru.

Insanganyamatsiko y' umunsi Mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru yagiraga iti : amasaziro meza, ishema ry'abageze mu zabukuru. Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yashimiye abageze mu zabukuru kuba baratoje uburere bwiza urubyiruko, ku nama n’ibitekerezo badahwema gutanga hagamijwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Yabasabye kutiyumva nk’ikiciro kidashoboye, ahubwo bakiyumvamo ko ari inararibonye z’igihugu, kandi ko bakwiye kurangwa n’ibikorwa byiza, bakaba bandebereho.

Visi meya yibukije urubyiruko n’abakiri bato ko n’ubwo hari gahunda Leta yashyiriyeho guherekeza abageze mu zabukuru, abagize umuryango nabo bagomba kumenya ko kwita ku babyeyi bakuze ari inshingano zabo, bakabafasha kugera ku masaziro meza, kuko nabo baba barababyaye, kandi bakabarera; bityo rero bakaba basabwa kubarinda kwiheba no kugira amasaziro meza.

Muri ibi birori, abageze mu zabukuru bafite amikoro make bashyikirijwe ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’ibyo kurya.

Ubusanzwe Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru wizihizwa ku itariki ya 1 Ukwakira buri mwaka, ariko kuko ku itariki ya 1 Ukwakira 2024, imvura yaguye mu Karere ka Rulindo, uyu munsi wizihijwe ku itariki ya 08 Ukwakira 2024.