BUREGA: HATANGIJWE URUGERERO RW’INDAHANGARWA, URUBYIRUKO RUSABWA KURANGWA N’IKINYABUPFURA

Ku wa 17/01/2022 mu Kigonderabuzima cya Burega, mu Murenge wa Burege, Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo, Madame Mukanyirigira Judith, yatangije urugerero rw'Indahangarwa icyiciro cya 2, aho urubyiruko rwatumwe mu midugudu gukomeza gukangurira abaturage kwirinda COVID-19 bakurikiza amabwiriza yo kuyirinda kandi bayikingiza inking zagenwe.

Igikorwa cyitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Burega Bwana Mbera B. Rodrigue, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Burega Madame Mukasafari Emma Chantal, abayobozi b'imidugudu mu Kagari ka Karerengeri n'abashinzwe imibereho myiza muri iyo midugudu.

By'umwihariko uru rubyiruko rwasabwe gukorana n'abayobozi b'imidugudu mu gikorwa cyo gushishikariza abaturage batarahabwa urukingo rwa 2  n’urwa 3 rwa COVID-19 kandi igihe cyo gufata urukingo cyarageze kwihutira kujya kwikingiza. Basabwe kandi kugenzura niba hari umuturage waba yaracikanwe no gufata urukingo rwa 1 rwa COVID-19 kumushishikariza kwikingiza, ku bufatanye n’ikigo nderabuzima abageze mu zabukuru n’abarwayi bakegerwa, bagakingirirwa aho batuye.

Umuyobozi w'Akarere yasabye urubyiruko rwatumwe ku rugerero kwirinda ubunebwe,  uburara n'izindi ngeso mbi. Yabasabye kurangwa n'ikinyabupfura, kuko ikinyabupfura kizabafasha kugera kuri byinshi byiza. Yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, bagaharanira impinduka kandi nziza, bakazigirira akamaro, bagateza n’imiryango yabo imbere.

Umuyobozi w'Akarere yasabye uru rubyiruko kudatenguha igihugu cyabizeye, bagakorana umurava bafasha abaturage kwirinda COVID-19.

Ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage gukomeza gufata urukingo rwa COVID-19 binyuze muri masss vaccination, bwatangiye ku itariki ya 17/01/ bukazasozwa ku wa 27/01/2022.