Cyinzuzi: Abasenateri bifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’umuganda rusage

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi k'Ugushyingo 2024, ibikorwa byakozwe byibanze ku guca imirwanyasuri, gusibura ibyobo bifata amazi, kubakira abatishoboye badafite amacumbi, gusana imihanda n'ibiraro,... 

Ku rwego rw'Akarere, Umuganda rusange wakorewe mu Murenge wa Cyinzuzi mu Kagali ka Rudogo ahakozwe imirwanyasuri mu rwego rwo gukumira ibiza.

Muri uyu muganda abaturage b’Umurenge wa Cyinzuzi bifatanyije n'Abasenateri aribo Hon. Gahamanyi Bibiane Mbaye, Hon.Ngarambe Telesphore, Hon.Niyomugabo Cyprien na Hon. Murangwa Ndangiza Hadija bakaba bari bayobowe na Hon. UMUHIRE Adrie. 

Uyu muganda ukaba witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere ndetse n'abakuriye inzego z'umutekano, hari kandi unmukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana NIYODUSENGA Placide/ In charge of Good Governance and Working groups.

Nyuma y’umuganda, abaturage bahawe ubutumwa bubakangurira kwimakaza isuku ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera. Bahawe kandi ubutumwa bujyanye n’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina; kurwanya ruswa n’akarengane, kwitegura kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga; ubutumwa bwa Banki Nkuru y’u Rwanda bumenyesha gahunda yo gukemura ibibazo bya sisitemu (CRB) yandikwamo abafitiye umwenda amabanki n’ibigo by’ubucuruzi byemewe; Ubutumwa bwibutsa abaturage kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa; ubutumwa bw’Ikigega gitera inkunga imishinga ibyara inyungu (BDF) bwo gukangurira abaturage gukora imishinga bagahabwa inkunga binyuze muri BDF n'Ubutumwa bw’ Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA)  ku mikoreshereze ya Simcards.

Urubyiruko rwitabiriye umuganda rwahawe ubutumwa bubakangurira kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake. Abaturage bibukijwe gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa, bakumva ko nabo bagomba kugaragaza uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere igihugu kibagezaho, kandi bagasigasira ibyagezweho.

Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo, babaza n'ibibazo byose bihabwa umurongo.