GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE MAURICE YASABYE ABATURAGE BO MU MURENGE RUSIGA KWIRINDA AMAKIMBIRANE NO KURWANYA IMIRIRE MIBI MU BANA.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yari yaje kwifatanya n’abaturage mu kagali ka Gako mu nteko y’Abaturage.
Ubwo Guverineri w’intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice ari kumwe n’umuyobozi w’ingabo mu majyaruguru Col Steven KAYIGUMIRE ndetse n’umuyobozi w’inkeragutabara Lt.Col Charles KAMALI bageraga muri aka kagali abaturage babakiranye urugwiro n’ibyishimo byinshi mbere yuko babagezaho ubutumwa bari babazaniye.
Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yasobanuriye abaturage bo mu kagali ka Gako gahunda y’icyerekezo cy’igihugu 2050 n’uruhare rwabo mu kugera kuri iki cyerekezo. Yagize ati : “Twabanje kwiha icyerekezo 2020 abantu benshi muzi ko tutazayigeraho,ariko mwarabibonye ko bishoboka,ubu noneho igihugu gifite icyerekezo 2050 aho buri munyarwanda wese azaba ashobora kwinjiza amadorali, ibi bizagerwaho binyuze mu gukora cyane.”

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Guverineri w’intara y’Amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice yashimiye abaturage bo mu murenge wa Rusiga aho bageze bishyura ubwisungane mu kwivuza ariko abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kugirango bagere 100%.
Ubundi butumwa Guverineri yagejeje kuri aba baturage yabakanguriye gushyira imbaraga kwizigamira muri Ejo Heza, gutanga uburere bwiza ku bana babarinda kwishora mu biyobyabwenge, kwirinda amakimbirane mu miryango no kurwanya imirire mibi no gushyira abana mu ishuri.
Guverineri kandi yabasabye gufatanya kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza bakangurirwa kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa ndetse nokurushaho kunoza isuku no kuryama heza.
Muri iyi nteko y'Abaturage Guverineri afatanyije n'abandi bayobozi bakiriye kandi baha umurongo ibibazo by'abaturage.


