GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU MUGABOWAGAHUNDE MAURICE ARASABA ABIKORERA GUSHORA IMARI MU BUKERARUGENDO.
Kuri uyu wa mbere Guverineri w’intara y’Amajyaruguru hamwe n’umuyobozi w’Akarere bakorenye inama n’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa mu guteza imbere ikigo ndangambuco cya ikirenga cyibumbatiye amateka y’umuco nyarwanda.
Ikigo ndangamuco IKIRENGA gihereye mu murenge wa Rusiga ku muhanda uva Kigali werekeza Musanze na Rubavu. Iki kigo kikaba kibumbatiye amateka y’umuco nyarwanda kuva mu gihe cy’abami aho hanashyishwe ikirango cyangwa se Monument y’umwami RUGANZU RUGAMBIRA ABAHUNDE wiswe CYAMBARANTAMA.

Muri iki kigo uhasanga inzu yubatse Kinyarwanda, kandi yubakishije ibikoresho bya Kinyarwanda kuva ku kibero cy’inzu kugeza ku gasongero kayo, by’akarusho iyo winjiyemo usangamo urutara rw’ibiti rushasheho imisambi, n’indi yo kwisegura, intebe nyarwanda, ibicuma binigirije ku nsika.

Ugisohoka unyuze mu cyanzu, utungukira ku yindi nyubako, yubatse mu nkanzi z’urugo, ikikijwe n’ibiti by’amoko atandukanye byifashishwaga n’abanyarwanda bo hambere mu kwivuza.

Muri iki kigo kandi uhasanga amateka y’umuganura, uko yakabaye, igitenga, ibyakoreshwaga n’ibyakenerwaga mu nzira yawo, kuva mu Bumbogo kugeza igitenga n’ibiherekezwa byacyo bigejejwe i bwami.
Ikigo ndangamuco Ikirenga kibitse amateka mu nyandiko, ndetse n’amafoto y’ibikoresho byifashishwaga , mu mihango y’abakurambere, birimo minwa ibiri yifashishaga babandwa, impinga, inzuzi , inzogera zifashishwaga mu kubandwa, ibya Nyabingi bitaga Nyabyinshi, urusyo n’ingasire, ibiti byinshi byifashishwaga mu miti ya Kinyarwanda.
Nutemberera muri iki kigo kandi uzahasanga amoko y’amacumu, imyambi , ubutare, umuvuba, inkono batekeragamo ubutare, budigi, inyundo y’abacuzi, n’ inkota zifashishwaga ku rugamba bahashya ababisha cyangwa barengera ubusugire bw’igihugu n’ibindi byinshi tuzagarukaho mu nkuru izakurikiraho.



