HATANGIJWE IMIRIMO YO KUBAKA UMUHANDA WA KABURIMBO NYACYONGA-MUKOTO
Kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Nzeri 2024, hatangiye imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Nyacyonga-Mukoto; uhuza uturere twa Rulindo na Gasabo.
Ni umuhanda w’ibilometero 36 abaturage bemerewe n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, muri 2012. Uhuza Umurenge wa Jabana muri Gasabo n’imirenge ya Masoro,Murambi,Cyinzuzi, Mbogo, Ngoma na Bushoki mu Karere ka Rulindo.
Ni umuhanda usobanuye byinshi ku baturage b’imirenge 6 ya Rulindo na Gasabo,ukaba uzubakwa mu gihe cy’imyaka itatu, utware miliyoni 36 z’amadolari ya Amerika.
Ibikorwa byo gutangiza kubaka Umuhanda wa kaburimbo Nyacyonga-Mukoto, byatangirijwe mu Murenge wa Mbogo, Akagari ka Ngiramazi.
Atangiza iki gikorwa, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice yasobanuriye abaturage ko ari igikorwa kizamara imyaka 3, aboneraho asaba abaturage kuzaza bagahabwa akazi bityo bikabafasha kwiteza imbere, bakivana mu bukene; abazabona akazi bakazirinda ubusinzi, kuzakorana umurava kandi bakibuka kwiziga muri Ejo Heza, bagatanga Mitiweli, bagakora n’ibindi bikorwa biteza imbere imiryango yabo.
Guverineri yasabye Kompanyi izubaka umuhanda na kompanyi izakurikirana ibikorwa kuzubaka ribikorwa biramba, bakirinda gusondeka.
Ku ikubitiro, ibikorwa byatangiriye ahari ubutaka bwa Leta, ahari ibikorwa by'abaturage bazajya babanza bahabwe ingurane ikwiye, mbere y'uko imitungo yabo ikorwaho.
Abaturage kandi basabwe kuzabungabunga umuhanda igihe uzaba wuzuye, bakawubyaza umusaruro ukabafasha kwihuta mu iterambere.
Guverineri yongeye gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta zitandukanye zirimo kujyana abana bose mu ishuri, gutanga umusanzu wa school feeding; kwitabira igihembwe cy'ihinga no guhinga ubutaka bwose bakirinda inzara.
Mu mwaka w’2022, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’inguzanyo ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amadolari ya Amerika (ubu asaga miliyari 24 Frw) n’ikigega cya OPEC gishinzwe iterambere mpuzamahanga (OFID) yo gukora umuhanda uva Nyacyonga - Mukoto uhuza.