KISARO: UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO, ABAGORE BASABWE KWITINYUKA BAGASHORA IMARI MU BIKORWA BY’ITERAMBERE

Uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Mu Karere ka Rulindo ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Kisaro, Akagari ka Sayo; aho abaturage bifatanyije na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana MUGABOWAGAHUNDE Maurice, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Ibidukikije: Ubuzima bwacu”.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, Guverineri yavuze ko uyu munsi ari umwanya mwiza wo kuzirikana uruhare umugore wo mu cyaro agira mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange no gufata ingamba ku nzitizi agihura nazo.

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, ari yo “Ibidukikije: Ubuzima bwacu” Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yagaragaje ko hakiri urugendo ku bagore bo mu cyaro rwo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku nkwi, abasaba kwitabira gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije ndetse abagabo bakumva ko nabo ari inshingano zabo kubafasha kubungabunga ibidukikije.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yanasabye kandi ba mutimawurugo bo mu karere ka Rulindo gutinyuka gushora imari mu bikorwa bitandukanye by’iterambere; Kwitabira gukorana n’ibigo by’imari no gukora imishinga minini kandi irengera ibidukikije; Kugira uruhare muri gahunda ya Girinka; Gushyira imbaraga mu isuku; Gukumira amakimbirane yo mu miryango; Kwita ku burere bw’abana; Gutanga amakuru ku basambanya abangavu kugira ngo bakurikiranywe no kwibumbira mu matsinda agamije iterambere.

Madamu Ngaruyimanzi Diane uyobora Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rulindo yavuze ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa n’abagore bo mu cyaro ku bijyanye n’iterambere, bagifite inzitizi zituma batabasha gutera imbere uko bikwiye, kuko hari abagifite ubukene bukabije, bakaba batabsha kubona igishoro. Ariko abagore ntitwicaye, kuko aho ubushobozi bubonetse, abagore baremera bagenzi babo.

Mu buhamya bwatanzwe na Musengimana Esperance wo mu Murenge wa Kisaro yabwiye abitabiriye ibi birori uburyo yiteje imbere abikesha ubworozi bw’ingurube ndetse ko ubu na we yatangiye koroza bagenzibe, aho amaze koroza abagera kuri 43.

Muri ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro, habayeho kuremera imiryango itishoboye itandukanye, borozwa inka, amatungo magufi, matola, isakaro n’ibiribwa.