“Kubaka urugo rw’amahoro ntibisaba igishoro cy’amafaranga” Guverineri Nyirarugero
Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madame NYIRARUGERO Dancille, ku wa 14/09/2022, yaganirizaga imiryango yo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, aho bari mu mahugurwa yavuze ko kubaka urugo rwiza rurangwamo ituze n’umutekano nta gishoro cy’amafaranga bisaba. Yagize ati: “Kubaka urugo rw’amahoro nta gishoro cy’amafaranga bisaba, nta ngengo y’imari yihariye bisaba, buri wese mu bagize umuryango afite ubushake bwo kubaka urugo rwiza mwabigeraho; kandi ndahamya ko kuba mwitabiriye aya mahurwa ari intambwe mwateye yo gusohoka muri ayo makimbirane mukubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere, uzira umwiryane. Kubaka urugo rwiza bisaba kwimakaza ibiganiro mu muryango, kujya inama kubyo mugiye gukora, ibyo mutumvikanyeho mukajya inama, buri wese agaharanira inyungu rusange z’umuryango. Kubaka umuryango mwiza bisaba guca bugufi, kubahana, kujya inama, gusaba imbabazi no kuzitanga mu gihe umwe mu bagize umuryango yakoshereje undi. Ese mwari muzi ko gusaba imbabazi ari ubutwari, iyo usabye imbabazi mugenzi wawe biramuruhura kandi nawe bikakubohora, biba akarusho iyo amakosa cyangwa ikosa wakoze utongeye kurisubiramo, kuko byubaka icyizere n’urukondo hagati yanyu. Nta rirarenga rero namwe mwabigeraho, kuko mufite ubushake, ibisubizo ni mwe mu bifite mu biganza byanyu, kandi birashoboka.”

Guverineri Nyirarugero yagarutse ku ngaruka z’amakimbirane mu muryango, asaba abitabiriye amahugurwa gusohoka mu makibirane kuko agira ingaruka nyinshi ku bayafitanye ndetse no ku muryango mugari. Mu ngaruka z’amakimbirane zirimo urupfu rw'umwe mubashakanye, gukomeretsanya ndetse hakaba havamo n’ubumuga cyangwa ubusembwa igihe abantu barwanye. Hashobora kuvamo igifungo ku wishe cyangwa uwahohoteye mugenzi we, n’ibindi bihano bitandukanye, ibyo byose ugasanga bigize ingaruka ku bana, bakabura uburere, ugasanga batangiye kugira imyitwarire mibi, igihe nabo bashinze ingo akenshi zigasenyuka kuko batabonye uburere buboneye, ndetse bikaba byakurura inzangano mu miryango y’abahanye abageni. Iyo urugo ruri mu makimbirane, akenshi, uzasanga habamo gusahura imitungo y’urugo, buri wese akora ibye, nta kujya inama no guhuriza hamwe, maze umuryango ugahora mu bukene budashira, abafite abana bagasiganira kubarera.
Abitabiriye amahugurwa basabwe kugira umuhate n’ubushake byo gusohoka mu makimbirane bakubaka ingo ziteye imbere kandi zitekanye, abana bakajya mu ishuri bakiga kandi bagatsinda, bityo bakazigira akamaro ndetse n’igihugu kigatera imbere.

Ibiganiro bihabwa imiryango ibana mu makimbirane, ni gahunda y’icyumweru cyahariwe kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane, yateguwe n’Akarere ka Rulindo, aho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, iyi miryango yegerwa aho ituye mu mirenge, ikaganirizwa, igasobanurirwa amategeko mbonezamubano n’ibihano bihabwa uwakoze ibyaha, hakabaho umwanya wo kubatega amatwi no kubagira inama bijyanye n’umwihariko wa buri muryango.

Iki cyumweru cyatangiye ku itariki ya 05/09/2022, kikaba cyashojwe kuri uyu wa 15/09/2022. Insanganyamatsiko y’iki cyumweru yagiraga iti :”Umuryango utekanye, Rulindo iteye imbere.”