MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU HABIMANA Dominique YASABYE ABATURAGE BO MU MURENGE WA MASORO KWIRINDA KWISHORA MU BUCUKUZI BW'AMABUYE Y'AGACIRO BUTEMEWE
Ibi yabigarutseho Kuri uyu wa kabiri ubwo Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu , Habimana Dominique, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice,hamwe n'inzego z'umutekano basuraga abaturage b’Umurenge wa Masoro na Murambi mu nteko y’abaturage.
Muri iyi nteko abayobozi baganiriye n'abaturage babakangurira gukomeza kwitabira gahunda za Leta no gukora bakiteza imbere kandi bakirinda kwishora mu bikorwa bitemewe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, yashimangiye ko iterambere rirambye rishingiye ku bufatanye. Yagize ati:“Turashimira abaturage ba Masoro na Murambi uburyo bitabira gahunda za Leta. Iterambere ry’Intara yacu rishingiye ku bufatanye bwanyu n’ubuyobozi. Nidukomeza gufatanya, tuzabasha kugera ku ntego z’igihugu cyacu.”
Mu ijambo rye, Minisitiri HABIMANA Dominique yagarutse ku ngingo z’ingenzi abaturage bakwiye kwitaho kugira ngo barusheho kwiteza imbere. Yagize ati:“Abaturage bacu tugomba kubashishikariza kwirinda ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, kuko butesha agaciro ubukungu bw’igihugu ndetse bugateza n’ibibazo by’umutekano. Ni ngombwa kandi ko abana bose boherezwa ku ishuri, kuko aribo hazaza h’igihugu.”
Yibukije kandi ko ubwisungane mu kwivuza ari inkingi ikomeye mu mibereho y’abaturage:“Nta muturage ugomba gusigara adafite mutuelle. Kwivuza ni uburenganzira bwacu twese kandi tugomba kubufata nk’ingaruka itaziguye ku mibereho yacu.”
Abaturage basabwe kandi kugaburira abana indyo yuzuye no kugira isuku aho bari hose, mu rwego rwo kurwanya igwingira no gukomeza kubungabunga ubuzima bwiza.