Nanze kubika igikombe mu biro ntakiberetse kandi ari mwebwe magikoreye - Meya wa Rulindo
Nyuma y’uko Akarere ka Rulindo kabaye aka gatatu mu mihigo y’umwaka wa 2021-2022, Umuyobozi w’ako karere, Mukanyirigira Judith, yazengurutse imirenge 17 ikagize, ashimira abaturage anabashyikiriza igikombe cy’ishimwe bahawe, kuko ngo ari icyabo.
Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki 02 Werurwe 2023, aho yari aherekejwe n’abamwungirije bazenguruka iyo mirenge, aho yanyuzagamo akajya inyuma mu modoka ngo abashe gusabana n’abaturage be.
Aho uwo muyobozi ushimwa n’abaturage nyuma y’umwaka umwe amaze ayobora ako karere, akaba ahise akageza ku mwanya wa gatatu, aho yageraga hose ku mihanda no mu mirenge yasangaga abaturage bamwiteguye, babyina bavuza ingoma bamuha amashyi n’impundu, abiganjemo urubyiruko bo bati “Igikombe turagikwiriye, turagikwiriye”.
Mu butumwa bwe, yagiraga ati “Ni mu ntize amashyi mbashimire ku bw’iki gikombe cyanyu mbazaniye. Nk’uko byanyuze mu itangazamakuru, mwabonye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yageneye Abadahigwa bo mu Karere ka Rulindo igihembo cy’ishimwe, aho mwakoze neza, nacyakiriye mu izina ryanyu”.
Arongera ati “Nanze kugeza iki gikombe mu biro aho kigomba kubikwa ntakiberetse, ni babahe igikombe, mugikoreho mucyishimire kuko ni icyanyu. Twishimire ibyo twagezeho ariko urugendo ni rurerure, ndagaruka vuba mbasure dufate izindi ngamba, imihigo irakomeje”.
Meya Mukanyirigira yavuz ko gushyikiriza abaturage icyo gikombe, ari uburyo bwo kubibutsa uruhare bagize mu kwesa imihigo, ukaba n’umwanya wo kubabwira ku mihigo itaha.
Meya MUKANYIRIGIRA Judith yavuze uburyo yishimiye kumva ko akarere ayoboye kaje ku mwanya wa gatatu, ati “Narishimye, byarantunguye gusa nari nzi ko nakoze. Inzego z’ibanze nzimazemo igihe, imihigo nibyo nari nsanzwe nkoramo, numvaga narakoresheje imbaraga zanjye zishoboka zose n’ubwenge mfite, kugira ngo tugere aho twifuza. Ubu njye n’abaturage tugiye gukenyera dukomeze imihigo irakomeje”.
Mu ngamba z’imihigo itaha, Meya Mukanyirigira yavuze ko hakiri byinshi byo gukora, yemeza ko bagiye gukora cyane kugira ngo ubutaha bafate umwanya wa mbere.
Ati “Ibi twabigezeho kubera ubufatanye, umuntu wese afite icyo asabwa, umuturage afite icyo asabwa, urugo rufite icyo rusabwa, abayobozi bafite icyo basabwa. Icyo mbizeza ni uko umwaka utaha tugomba kuba aba mbere, uyu mwanya wa gatatu ni urugero rw’ibishoboka, abaturage banjye ndabizeye tuzaba aba mbere kandi nanjye umuyobozi ndabizeza ko umwaka utaha tugomba kuba aba mbere”.
Abaturage bishimiye umwanya bagize, bashimiye umuyobozi wabo wabasuye abereka igikombe batsindiye, bamwizeza ubufasha bwabo kugira ngo barusheho kwesa imihigo itaha.
Habarurema wo mu Murenge wa Kisaro ati: “Ubwo Minisitiri w’Intebe yari atangiye kuvuga imyanya y’uturere, nari kuri televisiyo mfatwa n’ubwoba ntegereje kumva ko atanziza inyuguti ya ‛R’, ageze ku wa gatatu numva avuze Rulindo, ibyishimo birandenga bamwe dutangira kwandikira Meya wacu Message. Mu mihigo y’uyu mwaka uturere tubiri twaje imbere turye turi menge, igihe tugifite Meya wacu Judith imihigo tuzayesa nta kabuza kuko akunda abaturage”.\
NGIRUWONSANGA Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Rusiga ati “Igikombe turacyishimiye cyane, ariko noneho bibaye akarusho kuba Meya adusanze mu mirenge akakidushyikiriza, biduhaye imbaraga no kumva neza ko twakoze neza, ariko tugiye kurushaho gukora, tuzaze ku mwanya wa mbere”.
Minani Félicien na we ati: “Kuba aba gatatu byaradushimishije binaduha imbaraga, ubutaha tugomba kuba aba mbere. Ibanga twakoresheje ni uko ubuyobozi butwegera natwe abaturage tukumvira abayobozi bacu, ibyo tugiye gukora tukabyumvikanaho ubundi tukabishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse”.
Imihigo y’Akarere ka Rulindo y’umwaka ushize wa 2021-2022 yari 97, mu gihe iyo akarere kahize muri 2022-2023 ari 90 aho izatwara asaga 5,420,000,000Frw