Ngoma: Abagore bagaragaje ko bafite uruhare runini mu iterambere
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu mirenge yose igize Akarere ka Rulindo, by’umwihariko ku rwego rw’Akarere ukizihirizwa mu Murenge wa Ngoma, abagore bo mu cyaro bagaragaje ko bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu, imiryango yabo ndetse nabo ubwabo bakiteza imbere. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020. Ibirori byabimburiwe n'umuganda wo kubaka ibyumba by'amashuri mu rwunge rw'amashuri rwa Gaseke mu Murenge wa Ngoma.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro hagaragajwe agaciro n’uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’Igihugu, iry’umuryango we n’irye by’umwihariko ndetse n‘inzitizi ahura nazo n’ingamba zafatwa kugira ngo arusheho kwiteza imbere ku buryo burambye.
U Rwanda rwizihije uyu munsi ku nsanganyamatsiko igira iti: “umugore ku ruhembe mu iterambere yirinda kandi ahangana n’ingaruka za COVID19.” Iyi kandi ikaba ari nayo nsanganyamatsiko yo ku rwego mpuzamahanga kuko nyuma y’igihe kinini mu rugamba rwo guteza imbere umugore hifuzwa kureba ibyagezweho, ibibazo bihari n’icyakorwa mu iterambere rirambye ry’umugore wo mu cyaro.
Mu buhamya butandukanye, abagore bagaragaje ko biteje imbere kandi bagira uruhare mu guteza imbere igihugu cyabo. Abagore bibumbiye mu itsinda Ejo Heza bakora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bavuga ko biteje imbere babikesha ubwo buhinzi. Ngo mu miryango yabo ntibakibura isabune, amavuta yo kwisiga cyangwa ibindi bikenerwa mu rugo ngo bumve ko bagomba kubihabwa n’abagabo babo, nabo bagira uruhare mu iterambere ry’umuryango.
Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rulindo Madame Imaniriho Julie, mu ijambo rye, yasabye abagore guharanira gukora umurimo unoze, kwigirira icyizere, kugira isuku, kurwanya amakimbirane mu muryango, kwita ku burere bw’abana babo no kurwanya imirire mibi, bakabigira imihigo mu miryango yabo.
N’ubwo bimeze gutya ariko haracyakenewe gushyiraho imbaraga nyinshi kugira ngo umugore wo mu cyaro ashyigikirwe byimazeyo mu rugamba rwo guteza imbere igihugu cye ndetse no kwiteza imbere we ubwe n’umuryango we. Ibi biterwa n’uko umugore wo mu cyaro agihura n’inzitizi zitandukanye. Muri zo twavuga: nk‘abagore bamwe badafite ubumenyi buhagije mu birebana no kwihangira imirimo ibyara inyungu; abatagira igishoro n’Ingwate; Kuba abagore cyane cyane abayoboye ingo bugarijwe n’ubukene; Abagore bamwe bataragira uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku mutungo bikabaviramo amakimbirane n’ihohoterwa rinyuranye mu miryango imwe n’imwe; Imiryango itandukanye igifite ibibazo biterwa n’imirire mibi n’umwanda; Bamwe mu bagore bo mu cyaro bagifiye imyumvire ikiri hasi bacyitinya ntibigirire icyizere n’abagabo bamwe na bamwe bagifite imyumvire ikiri hasi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Bwana Kayiranga Emmanuel yashimiye abagore uruhare bagira mu iterambere ry’umuryango, asaba abagabo guha agaciro umugore kuko afite uruhare runini mu mibereho y’umuryango. Yagize ati : “Umugore ni uw’agaciro gakomeye mu muryango, ni inking ya mwamba mu muryango. Abagabo murasabwa kuzirikana akamaro k’umugore mu muryango, kandi mukamushyigikira mu mirimo akora kuko abishyize hamwe mu mikorere no mu bitekerezo iterambere riza ribasanga.”
Umuyobozi w’Akarere kandi yasabye abitabiriye ibirori kwamagana abasambanya abana kuko ari ukwangiza umuryango w’ejo hazaza ndetse akaba ari no kubura ubumuntu. Yasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo bakabarinda ababangiza babasambanya bakiri bato, kuko bibangiriza ubuzima bigatuma babaho nabi.
Ibirori byashojwe n’igikorwa cyo kuremera abagore bafite amikoro make, kugira ngo nabo babashe kuzamuka mu iterambere.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro bibanziriza Umunsi w’Ibiribwa ku isi n’uwo kurwanya ubukene, kugira ngo ibyemezo bishingiye ku nsanganyamatsiko z’iyo minsi bifatwe hazirikanwa uruhare rw’umugore wo mu cyaro mu gutunga isi no kurwanya ubukene.
Mu rwego rw’isi yose, uyu munsi ukaba wizihizwa ku itariki ya 15 Ukwakira buri mwaka. Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ukaba warashyiriweho i Beijing mu Bushinwa, mu nama mpuzamahanga ku bagore yabaye mu mwaka w’i 1995.
Umunsi w’Umugore wo mu Cyaro watangiye kwizihizwa mu Rwanda mu mwaka w’i 1997, ni ukuvuga ko hashize imyaka makumyabiri n‘itatu wizihizwa mu gihugu cyacu.