Rukozo: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga, abaturage basabwa gukoresha inyongeramusaruro uko bikwiye

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2023 A, mu gishanga cya Nayrububa gihuza imirenge ya Rukozo na Cyungo, yo mu Karere ka Rulindo, ku itariki ya 08/09/2022, ahatewe ibigori ku buso bwa hegitari 80, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu NYIRARUGERO Dancille yasabye abahinzi kubyaza umusaruro ubutaka bwose bugomba guhingwa, kandi bagakoresha inyongeramusaruro uko bigomba, kuko ariryo banga ryo kubona umusaruro mwinshi, uzatuma biteza imbere. Yabibukije kandi gufata ubwishingizi bw’ibihingwa, yagize ati: “Ikirere ntimujya inama, nibyo turahinga, ariko umuntu ashobora kurumbya kubera impamvu zitamuturutseho, nk’ihindagurika ry’ikirere, imvura ikaba nyinshi cyangwa izuba rikaba ryinshi, rikangiza ibihingwa. Biba byiza rero iyo wafashe ubwishingizi bw’ibihingwa, kuko iyo urumbije bitaguturutseho uhabwa ingurane na sosiyete y’ubwishingizi.”

Guverineri NYIRARUGERO yasabye abaturage gutera ibihingwa byatoranyijwe, bakirinda kuvangavanga ibihingwa, kuko bibagabanyiriza umusaruro; yabasabye kandi kurwanya isuri mu mirima yabo no guhinga imboga n’imbuto, bakabigaburira abagize umuryango bityo bikabafasha guhashya imirire mibi n’igwingira.

Guverineri yasabye abaturage kurangwa n’isuku, ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera, yabibukije gukomeza gutanga umusanzu wa mitiweli, ku bagize umuryango bose, kwitabira gahunda yo kuzigamira izabukuru muri Ejo Heza. Yabasabye kwitabira ibikorwa byo kurwanya Ibiza, bazirika ibisenge by’amazu kandi basibura inzira z’amazi kugira ngo muri ibi bihe tugiye kwinjiramo by’imvura, hatazagira uugira igihombo giturutse ku burangare bwo kutarwanya Ibiza.

NTAGANIRA Eric waje ahagarariye BK insurarance company Ltd, yakanguriye abaturage kwitabira gufata ubwishingizi bw’ibihingwa, bakirinda igihombo bashobora guterwa no kurumbya biturutse ku burwayi bw’ibihingwa, imyuzure cyangwa amapfa.

Abaturage bibumbiye muri Koperative ihinga mu gishanga cya Nyarububa basinyanye amasezerano y’ubwishingizi bw’ibihingwa na “BK insurarance company Ltd.”