RULINDO: ABADAHERANWA 33 BASOJE KWIGA IMYUGA BAHAWE IBIKORESHO BIZABAFASHA GUKORA IMYUGA BIZE BANASABWA KWIBUMBIRA MURI KOPERATIVE

Kuri uyu wa gatatu umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage MUTAGANDA Theophile hamwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo SP Jean Claude GAKWANDI bashyikirije ibikoresho bitandukanye  badaheranwa, Aho buri wese yahawe ibikoresho bijyanye n'ibyo yize. 

Abadaheranwa ni urubyiruko n’abandi bose  bize imyuga mu bigo ngororamuco, muri uyu mwaka mu karere ka Rulindo hacyiriwe urubyiruko rurenga 30 rwavanywe mu bigo ngororamuco bitandukanye aho uru rubyiruko rwaherewe amasomo atandukanye harimo no kwigishwa imyuga.  

Muribo harimo abize ubudozi,ububaji ndetsen’ubwubatsi.ibikoresho byatanzwe bikaba bigizwe n’imashini zo kudoda ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Abadaheranwa bashimiye ubuyobozi uburyo budahwema kubitaho kandi  biyemeza ko bagiye kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe.

NTAWUGASHIRA Dona two mu murenge wa Shyorongi  ni umwe mubadaheranwa wavuze mw’izina rya bagenzi be  avuga ko ashimira ubuyobozi bw’Akarere bwamwakiriye  bukamuhuza n’umuryango ubwo yaravuye mu kigo ngororamuco.

Avuga ko yakiriwe neza kugera mu kagali akomokamo kuko ubuyobozi bwamufashije gutuma yakirwa neza, bigatuma  abo asanze batakimubonamo ishusho bari  bamuziho ahubwo bakabona ko yahindutse ndetse bakamugirira ikizere bakamuha akazi kajyanye n’ibyo yize.

Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Rulindo SP Jean Claude GAKWANDI yabwiye abadaheranwa ko Leta yabonye ko bafite akazoza kandi bashobora gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu ariyo mpamvu nyuma yo kubaha ubumenyi yanabahaye ibikoresho byo kubafasha kwiteza imbere kandi bagateza imbere igihugu.

Umuyobozi wa polisi  yanabasabye ko bahinduka bakaba umusemburo mwiza w’impinduka bakaba imboni kuburyo abantu bose babigiraho.

Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage MUTAGANDA Theophile yasabye abadaheranwa gukoresha neza ibikoresho bahawe bakabibyaza umusaruro bagakora cyane bakirinda ibiyobyabwenge n’ibindi  byabaragazaho  imyitwarire mibi.kandi bakitabira gahunda za Leta nk’inama umuganda ndetse n’izindi.

Umuyobozi w’Akarere kandi yeretse abadaheranwa ibyiza byo gukorera hamwe abashishikariza kuba  bakwibumbira muri koperative no gukorera hamwe. 

 Ibi bikoresho byahawe   badaheranwa bavuye mu bigo ngororamuco byatanzwe n’ubuyobozi  bw’Akarere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa barimo batandukanye barimo Assopthe,Sorwathe,Rutongo Mine ,DUHAMIC,INEZA Foundation.