RULINDO : ABADEPITE BAGIZE KOMISIYO Y’IMIBEREHO MYIZA MU NTEKO ISHINGAMATEGEKO BASHIMYE INGAMBA Z’UBUYOBOZI MU KURWANYA IGWINGIRA N’IMIRIRE MIBI MU BANA BATO
Mu nana nyungurana bitekerezo yahuje abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishinga amategeko abayobozi ndetse n’abakozi bakora mu nzego z’ubuzima mu karere ka Rulindo kuri uyu wa gatanu abadepite bagaragaje ko ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana bato ari ikibazo cy’ibangamiye iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Vise perezida wa komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishinga amategeko Hon MUKABUNANI Christine yagaragaje ko igihugu cyashyizeho gahunda nyinshi zigamije kurandura igwingira ndetse n’imirire mibi zirimo nka gahunda ya gira inka,gutanga amafu y’igikoma ndetse n’ibigo mbonezamikurire,bityo ko hakwiye ubufatanye mu kurwanya iki kibazo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bugaragaza ko mu rwego rwo kurandura burundu iki kibazo hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo kuganiriza ababyeyi hagamijwe gusesengura ibibazo bitandukanye bitera imirire mibi,no gukurikirana abana, aho buri mezi atatu abana bongera gupimwa hagamijwe kureba impinduka zabayeho.
Ubuyobozi bw’Akarere kandi bugaragaza ko abana bagaragaweho kugira imirire mibi ihutiweho, bitabwaho binyuze muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu, guhabwa inyunganira mirire zitandukanye, Amata, CSB+, RUTF.
Akarere ka Rulindo kashyizeho gahunda nyinshi zitandukanye zo kurwanya imirire mibi zirimo Ingo mbonezamikurire y’abana bato gahunda yo gutanga inyunganira mirire ku bana bagaragaweho imirire mibi (Shisha Kibondo, Ongera intunga mubiri),gahunda yo gutanga inkoko ku miryango ifite abana bari munsi y’imyaka 5 ndetse na gahunda yo gutanga ibiti by’imbuto ziribwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu MUKANYIRIGIRA Judith yagaragarije abadepite ko akarere kashyizeho gahunda y yo gukurikirana imibereho y’abaturage hashingiwe ku isibo gahunda yiswe ABADAHIGWA MU ISIBO. Iyi gahunda ikaba ifasha kumenya uko abaturage babayeho kuko buri mukozi wese ukorera mu karere ka Rulindo agira isibo akurikirana akamenya amakuru y’imibereho y’abatuye mu isibo bityo bagafashwa kwikemurira bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo n’ikimirire mibi.
Akarere ka Rulindo kagaragaza ko kugeza ubu abana bagera kuri 95% bitabira ingo mbonezamikurire y’abana bato mu karere ka Rulindo hakaba habarurwa ingo mbonezamikurire zigera kuri 913.
Mu karere ka Rulindo kandi uhereye mu kwezi kwa nyakanga 2024 kugera werurwe 2025 abana barenga 150 barakize bava mu mirire mibi.

