Rulindo: Abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta basuye akarere
Umuyobozi w'Akarere, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith , ari kumwe n’abandi bagize Komite Nyobozi, Biro y’Inama Njyanama na bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere, yakiriye itsinda ry'abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y’Imari n'Umutungo bya Leta, riyobowe na Madamu UWAMARIYA Odette , Perezida w’iyo komisiyo.
Mu rugendo bagiriye mu Karere ka Rulindo rugamije gusuzuma igipimo cy'ikoreshwa y'ingengo y’imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka wa 2024-2025 n'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga y'iterambere.
Nyuma y’inama itsinda ryagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere, izi ntumwa za rubanda, ziherekejwe n’Umuyobozi w'Akarere ndetse n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, basuye imishinga itandukanye yashyizwe mu bikorwa muri aya mezi atandatu ya mbere y'umwaka w' ingengo y' imari
Imwe mu mishanga yasuwe harimo: Inzu y'ababyeyi yubatswe mu Kigo Nderabuzima cya shyorongi; Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa na Trinity Metals/Nyakabingo mu Murenge wa Shyorongi;Inyubako z’utugari tubiri twubatswe na kamwe kasanwe mu murenge waTumba n’akagali ka Cyohoha kubatswe mu murenge wa Base.