Rulindo: abagize Community Policing Committees (CPCs) bahuguwe ku gukumira icyaha no kunoza uburyo bwo gutanga amakuru ku gihe

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith, yafunguye ku mugaragaro amahugurwa agenewe abazahugura abagize Community Policing Committees (CPCs), agamije kurushaho kunoza uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu na Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda, hagamijwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi abazakomeza guhugura abandi mu nzego zitandukanye.

Abatanze amahugurwa barimo SSpt Jean Claude Kabandana ku ruhande rwa RNP, Spt Yusufu Twamugabo ku ruhande rwa MININTER, ndetse na Bwana Sebasore Eric Rukundo wari uhagarariye Private Sector Federation ICT Chamber.

Mu byibanzweho muri aya mahugurwa harimo arebana no guhanga imirimo igamije kwiteza imbere, gukumira ibyaha hakiri kare, kunoza uburyo bwo gutanga amakuru ku gihe, ndetse no kongerera imbaraga imikorere ya CPCs mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko bishimiye ubumenyi bahawe, bavuga ko buzabafasha kurushaho guhuza imbaraga mu gucunga umutekano mu midugudu no mu mirenge. Banashimangiye ko biteguye guhugura abagize CPCs igihe cyose hazategurwa gahunda y’amahugurwa abagenewe, bityo uruhare rw’abaturage rukarushaho kuba inkingi ikomeye y’umutekano usesuye.