Rulindo Abagize inama njyanama y’Akarere bifatanyije n’Abaturage mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi.

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026  mu Midugudu yose igize Akarere ka Rulindo hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi, ku rwego rw’Akarere, Umuganda wakorewe mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyamyumba, Umurenge wa Masoro. 

Uyu muganda wahuriranye no gusoza Icyumweru cy’Umujyanama, ukaba waritabiriwe n’Abagize Inama Njyanama y’Akarere, inzego z’umutekano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana NGENDAHIMANA Pascal, ndetse n’Abadepite bari mu ngendo rusange zigamije gusura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

uyu muganda, abayobozi n’abaturage bafatanyije mu gikorwa cyo kubakira MUKANSANGA Xaveline, mu rwego rwo gukomeza gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage.

Nyuma y’umuganda, habaye ibiganiro hagati y’abayobozi n’abaturage, hibandwa ku ngingo zitandukanye ,aho Abaturage basobanuriwe intego yo gushyiraho Icyumweru cy’Umujyanama n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka, ndetse banagezwaho ibikorwa by’ingenzi byakozwe muri iki cyumweru hagamijwe kurushaho kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo.

Hatanzwe kandi ubutumwa bwo gukomeza kubungabunga umutekano, kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ndetse hanatangwa ubutumwa bwateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) bwo gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Ebola, kurushaho kwita ku isuku n’isukura, kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), no kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije.

Abayobozi basabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere no gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.

Inama rusange yasojwe no kwakira ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage, aho abayobozi babikemuriye bimwe ku rwego rw’aho byatangiwe ndetse ibikeneye gukurikiranwa byashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo bibonerwe ibisubizo.

Umuganda Rusange ukomeje kuba umuyoboro ukomeye uhuza abaturage n’ubuyobozi, ugatanga umwanya wo gusangira ibitekerezo no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Rulindo.