Rulindo: Abagize Inama y’igihugu y’Abagore basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Abagize Inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Rulindo, bagera kuri 268, bayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana MUTAGANDA Theophile n'umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rulindo Madamu MUREBWAYIRE Alphonsine, uhagarariye PSF mu ntara y'Amajyaruguru Madame MUKANYARWAYA Donatha, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere Madamu NGARUYIMANZI Diane, basuye Urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi. Ni urugendo rwari rugamije kurushaho gusobanukirwa n'amateka y'u Rwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurushaho kumenya icyerekezo cy’igihugu nyuma ya Jenoside.

Abitabiriye basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso, bunamira kandi bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 259.000; bateye kandi inkunga uru Rwibutso, yo gufasha mu bikorwa byo kubungabunga uru Rwibutso.

Abitabiriye urugendo, bahawe ikiganiro: Inkomoko y'urwango n'itotezwa ry'abatutsi, basabwa kubaka .ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi.

Biteganyijwe ko tariki ya 31/05/2023 ikindi cyiciro kigizwe n'imirenge irindwi yasigaye bazasura uru Rwibutso.