RULINDO: ABAGIZE INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE MU KARERE KA RULINDO BASUYE UMUHORA W’AMATEKA Y’URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU MU KARERE KA NYAGATARE

Kuri uyu wa gatanu, itsinda  rigizwe n'abagore 260 baherekejwe n'ubuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage MUTAGANDA Theophile basuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare.

Bakigera i Nyagatare,bakiriwe na Bwana Bashana Medard ukuriye ibikorwa by'uyu muhora,atangira kubasobanurira  aya mateka ahereye ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda warasiweho isasu rya mbere ryatangije urugamba rwo Kubohora igihugu.

Kuri uyu mupaka, basobanuriwe impamvu-muzi zatumye Inkotanyi zitangiza urugamba zirimo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarashegehwe n’ubuyobozi bwimitse ingengabitekerezo y'irondabwoko n'irondakarere .

Hagaragajwe ko mu ntangiriro z’urugamba, Inkotanyi zahuye n’inzitizi zikomeye zirimo gupfusha uwari umuyobozi w’urugamba, ariko icyizere cyongeye kuba cyose ubwo Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yageraga ku rugamba byose bigasubira ku murongo.

Nyuma yaho urugendo rwakomereje ku musozi wa Nyabwishongwezi ndetse n’ubutaka Inkotanyi zafashe bwa mbere mu Rwanda bwiswe Agasantimetero mu Murenge wa Tabagwe, ahari n’indake y’uwari umugaba w’Ingabo za RPA Nyakubahwa Paul Kagame.

Mu rugendo batakanzwemo n'imvura,aba bagore bavuze ko batahanye impamba ikomeye iherekejwe n'ijwmbo "ntabe ari jye watsindwa urugamba" rwo gukomeza kubaka igihugu cyanjye.