RULINDO: ABAGIZE KOMITE MPUZABIKORWA Y’URWEGO RW’UBUTABERA YATANGIJE CLUB ZIGAMIJE GUKEMURA AMAKIMBIRANE HATISUNZWE INKIKO MU BIGO BY’AMASHURI.
Kuri uyu mbere abagize komite mpuzabikorwa y'urwego rw'ubutabera (JRLOS) mu karere ka Rulindo batangije ADR (Alternative Dispute Resolution) mu kigo cy’ishuri rya ES Rukozo.
Ni nyuma y’inama isanzwe y’igihembwe cya 3 yo gusuzuma ibyagezweho mu gihembwe gitambutse no gutegura ibikorwa bya komite by’igihembwe cya 4 aho abagize komite bemeje ko ibikorwa bizibanda ku bukangurambaga bwo kuri politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ADR (Alternative Dispute Resolution).
Ubwo abagize iyi komite basozaga inama bahise bajya mu kigo cy’ishuri cya ES RUKOZO cyo mu murenge wa Rukozo aho baganiriye n’abayobozi ,abarezi n’abanyeshuri bo muri iri shuri ku ngingo zitandukanye zirimo.kubasobanurira iyi komite iyo Ariyo, Inshingano nimiterere zayo.Politique ya Leta yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko na Politique y'ubutabera mpanabyaha.
Nyuma yo kuganira n’aba banyeshuri ndetse n’abayobozi b’iki kigo hatowe abagize Club ya ADR (Alternative Dispute Resolution Club) mu kigo cya ES Rukozo igizwe nabanyeshuri 9 .
Umukozi wa MAJ mu karere ka Rulindo HABARUREMA Ignace asobanura ko muri aka karere politike yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yatangiye gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gufasha abaturage kwirinda gusiragira mu nkiko kuko bigira ingaruka zirimo no kuhatakariza amafaranga.
HABARUREMA Ignace akomeza avuga ko byumwihariko mu karere ka Rulindo binyuze mu nteko z’abaturage no mu nama zitandukanye bashishikariza abaturage kwitabira politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ndetse ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga ndetse hagashyirwaho ama club menshi agamije gukangurira abaturage kwitabira iyi gahunda.
Inama y’abagize komite mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera iterana buri gihembwe ikaba igizwe n’uhagarariye urwego rw’ubucamanza,umuyobozi wa polisi n’umuyobozi wa RIB mu karere n’umukozi wa MAJ ndetse n’umujyanama w’Akarere mu by’amategeko.