RULINDO: ABAGIZE KOMITE Y'IHURIRO RY'ITERAMBERE RY'AKARERE NA KOMITE NYOBOZI Y'AKARERE BASUYE IMISHINGA Y'AKARERE N'IBIGO BITANDUKANYE.
Komite Nyobozi y'Akarere hamwe n'abagize komite y'Ihuriro ry'Iterambere ry'Akarere iyobowe na Dr KANYAMIBWA Samuel hamwe n'Inzego z'umutekano basuye imishinga n'ibigo bitandukanye harebwa uruhare rwabyo mu mibereho myiza y'Abaturage n'iterambere ry'Akarere.
imishinga yasuwe harimo icyanya cyuhirwa cya Muyanza aho baganiriye n'abahinzi bibumbiye muri koperative zitandukanye zikorere muri iki cyanya, baganira n'abahinzi uburyo kibafasha kwiteza imbere,abayobozi bakaba banasuye ibigo bitandukanye birimo Rutongo mine, aho baganiriye n'ubuyobozi bw'iki kigo kibagaragariza uruhare rwacyo mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza na gahunda y'iki kigo mu iterambere ry'Akarere.
hanasuwe kandi ibigo by'amashuri birimo IPRC Tumba n'ishuri ry'Ubumenyi ngiro rya APEKI Tumba basura ibikorwa bitandukanye by'ikoranabuhanga bikorerwa mur'ibi bigo basobanurirwa uruhare rwabyo mu iterambere ry'Akarere n'igihugu muri rusange.
hasuwe ibitaro by'Akarere bya Rutongo baganira n'ubuyobozi bw'ibitaro ndetse basura ahateganywa kubakwa ibiro bishya by'Akarere mu murenge wa Ngoma.
iyi gahunda yo gusura imishinga n'ibigo bitandukanye ibaye nyuma y'inama yabaye tariki ya 14 /10/2025 yari yahuje komite nyobozi y'Akarere n'abagize komite y'ihuriro ry'iterambere ry'Akarere yashyizweho tariki ya 5 ukwakira 2025.
Muri iyi nama komite zombi zari zemeranyijwe kwihutisha gahunda yo gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage birimo nko kubakira abatishoboye ubwiherero bugera kuri 668 no gukomeza kwegeranya inkunga yo kwifashisha mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.





