RULINDO: Abagore biyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no kurwanya ihohoterwa

Mu Karere ka Rulindo hateraniye Inama Rusange y’abagore, iyobowe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rulindo Mme NGARUYIMANZI, yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madamu Mukanyirigira Judith hamwe n’inzego z’umutekano.

Muri iy’inama rusange harebewe hamwe ibikorwa byagezweho ku bufatanye n’abagize Inama y’Igihugu y’abagore, mu mwaka w’ingengo y’Imari ushize wa 2023-2024 n’ibikorwa biteganywa kugerwaho muri uyu mwaka 2024-2025. Abagore bitabiriye iyinama rusange bahawe ikiganiro ku ruhare rw’umugore mu gukumira no kurwanya ihohoterwa; basobanurirwa n’itegeko rigena ibihano ku wakoze icyaha cy’ihohotera. Bahawe ikiganiro kuri gahunda yo gufasha abaturage kwivana mu bukene; basabwa kugira uruhare mu guherekeza no gufasha abaturage bari mu rugendo rwo kuva mu bukene bukabije.

Hanabayeho kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo gufasha mu kubaka umuryango utekanye, uteye imbere kandi ufite isuku. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, mu ijambo rye yasabye abitabiriye Inama Rusange y’abagore kuba bandebereho, bakaba intangarugero aho batuye. Yasabye abagize Inama y’Igihugu y’abagore musabwe guharanira ko buri muryango ugira ikaye y’imihigo, kandi ugaharanira kuyesa.

Meya Mukanyirigira yakomeje asaba abagore kugira ubufatanye mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu y’iterambere (NST2) no kurwanya ibyorezo by’ubushita bw’inkende na Marburg.

Muri iyi nama rusange hashimiwe Imirenge ya Base, Kisaro na Tumba uburyo yahize iyindi mu kwesa imihigo y’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rulindo; ihabwa igikombe n’icyemezo cy’ishimwe. Inama Rusange yashojwe hasinywa imihigo y’Inama y’Igihugu y’abagore, y’umwaka wa 2024-2025, mu Karere ka Rulindo.