RULINDO: ABAHINZI BA KOPERATIVE COVAMABA BASHYIKIRIJWE AMASEZERANO Y’UBWISHINGIZI BW’IBIRAYI

Gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi –Mworozi ni gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yatangiye mu mwaka wa 2019 

 koperative COVAMABA ikorera mu gishanga cya Bahimba ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga C mu karere ka Rulindo iyi koperative yahisemo yashyikirijwe n’ikigo Radiant amasezerano y’ubwishingizi bw’ibirayi.

Perezida wa koperative COVAMABA HAKIZIMANA Thacie  yavuze ko ubwishingizi mu buhinzi biha umuhinzi icyizere cyo gukorana umurava no kumva ko ibyo akora bifite icyerekezo kandi ko atazahomba

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Radiat Madamu Mahoro Leatihia avuga ko radiat yishingira ibintu byose abahinzi bashora  mu murima birimo  ifumbire,imbuto, ndetse n’imbaraga baba bakoresheje 

Akomeza avuga ko kujya mu bwishingizi bisaba ko umuhinzi ategura igihembwe cy’ihinga agategura ibikorwa byose kuva atangiye gutegura ubutaka  kugeza igihe azasarurira  

Yongeyeho ko mu gihe aba bahinzi batabona umusaruro basanzwe babona radiant yiteguye ku bishyura

Mu karere ka Rulindo ikigo cy’ubwishingiza Radiant gikorana n’amakoperative 2 y’ubuhinzi ariyo covamaba yashyize mu bwishingizi hegitari 250 z’ibigori na hegitari 50 z’ibishyimbo mu gihe hegitari 150 z’ibirayi nazo zihabwa ubwishingizi buri mwaka.

Koperative KOYAKIRU nayo yo mu karere ka Rulindo yashyize mu bwishingizi hegitari 80 z’ibigori na hegitari 30 z’ibishyimbo.

Umuyobozi w’ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Radiant avuga kandi ko ku bijyanye n’ubwishingizi bw’amatungo umubare ukiri hasi cyane ugereranyije n’amatungo ari mu karere ka Rulindo akavuga ko amatungo akunze akunze kwishingirwa ari inka,inkoko ndetse n’ingurube.

 koperative covamaba ifite abahinzi barenga 3000 ikaba ihinga ibihingwa bitandukanye mu gishanga cya bahimba birimo   ibirayi, ibigori, ibishyimbo ndetse n’imboga. Muri uyu mwaka iyi koperative yasaruye toni  24,8 z’ibirayi kuri hegitari, n’ibiro 248kg z’ibishyimbo,toni 5,9 z’ibigori na toni 30,3 z’imboga kuri hegitari