RULINDO : ABAJYANAMA MU ITERAMBERE RY’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE BITABIRIYE UMUGANDA WO GUFASHA UMUKECURU WAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.

Mu muganda usoza ukwezi  kwa mata wabaye kuri uyu wa gatandatu abajyanama mu iterambere ry’imibereho myiza hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo  bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Rusiga mu gikorwa cyo gufasha MUKANDANGA Annonciata utuye mu kagali ka Gako umudugudu wa Gifumba.

MUKANDANGA Annonciata ni umukecuru w’imyaka 78 akaba yari atuye mu nzu ishaje yenda kugwa ariko kuri uyu wa gatandatu abajyanama mu iterambere ry’imibereho myiza hamwe n’abafashamyumvire bo mu mirenge ya Rusiga ,Mbogo na Shyorongi hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buhagarariwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere NSHIMIYIMANA Dieudonnee basannye inzu ya MUKANDANGA ,hacukurwa ubwiherero ndetse hubakwa akarima k’igikoni kazamufasha kubona imboga zo kurya.

Uretse kuba abajyanama mu iterambere ry’imibereho myiza bafashije MUKANDANGA ku musanira inzu banakusanyije inkunga y’amafaranga angana n’ibihumbi 245000 azafasha mu bikorwa bisigaye birimo no kubaka ubwiherero.

MUKANDANGA Annonciata yishimiye ubufasha yahawe n’ abajyanama mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ndetse ashimira Leta y’uRwanda  uburyo  ifasha abatishoboye no gusindagiza abageze muzabukuru.

Nyuma y’umuganda wo gufasha MUKANDANGA Annonciata Abawitabiriye bahawe ubutumwa butandukanye burimo kubakangurira kwirinda ibiza muri ibi bihe by’imvura bakihutira kuzirika ibisenge by’amazu ndetse no  kwita kuri gahunda za leta zibafasha kwiteza imbere no kwishyura ubwisungane mu kwivuza hakiri kare. 

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere NSHIMIYIMANA Dieudonnee akaba yijeje MUKANDANGA Annonciata ko  Akarere kazatanga ubundi bufasha buzakenerwa kugirango imirimo yo gusana  ikorwe neza.