RULINDO : ABAJYANAMA MU NAMA NJYANAMA BAREMEYE IMIRYANGO 17 ISAKARO
Kuva ku itariki ya 23 Ukwakira kugera ku itariki ya 06 Ugushyingo, ni icyumweru cyahariwe Umujyanama mu Karere Ka Rulindo. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: “Urunana rw’umuturage n’Umujyanama mu iterambere”, cyatangijwe kuri iki cyumweru tariki ya 23/10/2022 mu Murenge wa Murambi, ahahuriye abaturage b’imirenge ya Murambi na Masoro.
Mu gutangiza icyi cyumweru, Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere baremeye imiryango 17 itari ifite isakaro, ihabwa amabati 26 kuri buri muryango. Iki gikorwa kikaba cyakozwe mu rwego rwo gufasha Akarere mu guhangana no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo no kutagira amacumbi.
MUKAKOMITE Marie Vestine, umwe mu bahawe amabati, utuye mu Murenge wa Murambi, Akagri ka Mugambazi, Umudugudu wa Gahama avuga ko kuba yahawe isakaro yabyishimiye cyane. Yagize ati : “Ni ibyishimo kuri njyewe n’abana banjye, uku mumbona nta mikoro mfite yo kuba nakwigurira isakaro, nawe urabizi uko ibati rigura. Mba mu bukode, mbere nabaga mu kazu kadafashije pe, imvura iragwa irayisenya, njya mu bukode, kandi nabwo kubona ubwishyu birangora, rimwe na rimwe nkishyura imibyizi amafaranga nayabuze, nabagaho mu buzima bugoye bwo kutagira icumbi. Abaturage n’Umurenge baranyubakiye, ariko nari ntarabona isakaro, ubu ndanezerewe rwose. Aba bajyanama rero ndabashimiye cyane, ndabasabira imigisha Nyagasani asubize aho bakuye kandi rwose harakabaho Perezida Paul Kagame wimakaje imiyoborere myiza, natwe abakene tukaba dusindagizwa tugafashwa kubaho.”
Mu butumwa bwe, Perezida W’inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, Bwana DUSABIRANE Aimable, yavuze ko iki cyumweru cy’Umujanama ari umwanya mwiza wo kwegera abaturage, bakamenya ibyo abaturage bishimira, ibyo bakeneye ko bikosorwa, hakarebwa niba koko Umujyanama n’umuturage barimo kujyana neza mu rugendo rw’ iterambere. Yagize ati: “Ni umwanya wo kwisuzuma hakagenzurwa koko niba urunana rw’umuturage n’umujyanama mu iterambere rurimo gukorwa uko bikwiye. Abajyanama nta rwitwazo dufite, nyuma yo gutorwa twahawe amahugurwa atwinjiza mu nshingano, kandi twese twatowe tugaragaza ko dufite ubushake bwo gukorera umuturage, nta rwitwazo rero rwo kuba tutakuzuza inshingano zacu uko bikwiye.”

Perezida w’Inama Njyanama yavuze ko ari ngombwa kureba umwihariko wa buri burenge kugira ngo gukemura ibibazo no gukurikirana imishinga itandukanye bikorwe neza; ni muri urwo rwego buri Mujyanama afite umurenge akurikirana. Uyu munsi rero ndetse no muri iki cyumweru twaje mu isuzumiro, twaje kugira ngo mutubwire aho mubona mutunenga nk’abajyanama aho dukora neza ariko hakaba hari ikibura naho muhatubwire, dufatanye dushake ibisubizo; turakira kandi n’ibitekerezo byanyu kubyakorwa ngo iterambere ry’umuturage rirusheho kwihuta kugira ngo imiyoborere myiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika atwifuriza igere ku baturage bose. Umujyanama muzabona ateshutse ku nshingano yatorewe ntimuzatinye kumugeza ku nzego zibishinzwe; dufite inshingano zo kuba abajyanama bo kujya inama, batari abo guhangana, kuko iyo abantu batangiye guhangana baba batsinzwe, Umujyanama arangwa n’ubwitange kandi akitanga atizigama, Umujyanama afite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iba yafashwe mu nama zitandukanye. Umuturage nawe afite uburenganzira bwo kugira inama Umujyanama, ni byiza ko mutwegera mukaduha ibitekerezo, ibyifuzo n’imishinga mubona yateza imbere umuturage.
Perezida w’Inama Njyanama Bwana DUSABIRANE Aimable, yasabye abaturage b’imirenge ya Murambi na Masoro kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bugira ingaruka ku babukora no ku gihugu muri rusange. Zimwe muri izo ngaruka hairimo kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima, kurwara indwara z’ubuhumekero kuko bajya mu bucukuzi nta bikoresho by’ubwirinzi bambaye, kwangiza ibidukikije, kwangiza imirima n’imyaka by’abaturage, igifungo ku bafashwe bakora ubwo bucukuzi; ibyo byose bigakomeza gusubiza inyuma ubukungu bw’umuturage. Yasabye ababyeyi kohereza abana mu ishuri ryigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakajya babikora kinyamwuga, kandi bagahabwa akazi bagakora bakiteza imbere. Abaturage kandi basabwe kwitegura kuzabyaza umusaruro umuhanda wa kaburimbo Nyacyonga-Mukoto ugiye kubakwa.
Mu gutangiza icyumweru cy’umujyanama, abaturage kandi bashimiwe uruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka ushize wa 2021/2022, basobanurirwa uko ibyifuzo bari batanze byashyizwe mu bikorwa, ibitarashyizwe mu bikorwa n’impanmvu bitashyizwe mu bikorwa kandi bizezwa ko aho bishoboka ibyifuzo bitashyizwe mu bikorwa byashyizwe mu mihigo y’Akarere y’uyu mwaka turimo, basabwa ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uyu mwaka wa 2022/2023 ndetse bibutswa gutanga ibitekerezo bizashingirwaho mu igenamigambi ry’umwaka utaha wa 2023/2024.

Icyumweru cy’Umujyanama kizibanda ku kwegera abaturage, kubatega amatwi no kwakira ibyifuzo byabo. Abajyanama bazifatanya n’abaturage mu muganda rusange, muri buri murenge, baganire ku ruhare rw’umuturage mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo n’izindi gahunda za Leta; bazaganira kandi ku ruhare rw’Umujyanama mu Nama Njyanama mu iterambere ry’umuturage n’inshingano z’Abajyanama mu nama Njyanama.