RULINDO: ABAJYANAMA MU NAMA NJYANAMA BATANGIYE INGENDO ZIGAMIJE GUSUZUMA IMITANGIRE YA SERIVISE Z’UBUTAKA MU MIRENGE

Kuri uyu wa gatatu abajyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Rulindo basuye imirenge ya shyorongi,murambi,masoro na ntarabana mu rwego rwo gusuzuma imitangire ya serivise z’ubutaka no gukora ubukangurambaga mu kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Akarere.

Ni ubukangurambaga bukubiye muri gahunda y’icyumweru cy umujyanama yatangiye tariki ya 16 mata 2025 hagamijwe kurushaho kunoza imitangira ya serivise ndetse no kwimakaza umuco w’isuku n’isukura nkuko bikubiye mu nsanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti: “ serivisi inoze muri Rulindo icyeye”.

Muri ubu bukangurambaga abajyanama bakoze amatsinda ajya mu mirenge itandukanye ariko yiganjemo iri guturwa cyane aho itsinda rigizwe na  MUKAYIRANGA Julienne,RUGERINYANGE Theoneste (Umujyanama akaba na Vice mayor ushinzwe iterambere ry'ubukungu) na NKUSI Calixte, ryasuye umurenge wa shyorongi mugihe irindi tsinda rigizwe na perezida w’inama njyanama DUSABIRANE Aimable n’abandi bajyanama ryasuye imirenge ya Murambi, Masoro na Ntarabana.

Muri ubu bukangurambaga  abajyanama baganiriye n’abakozi batandukanye ku rwego rw’umurenge barimo abashinzwe ubutaka ndetse n’abakozi kbirembo bafasha abaturage mu gusaba impushya zo kubaka.

Bimwe mu  byagaragaye mu  mitangire ya serivisi z'ubutaka n'imiturire muri iyi mirenge byagaragaye ko  serivisi zisabwa cyane ziganje mu ihererekanya rishingiye ku bugure, impano hagati y'ababyeyi n'abana, n'izungurandetse  ko serivisi z'ubutaka  zikenerwa n'abantu benshi guhera igihe hatangijwe  igikorwa rusange cyo kwandika ubutaka no gutanga ibyangombwa by'ubutaka.

Abajyanama biyemeje gukora ubuvugizi kuri bimwe mu bibazo n’imbogamizi zagaragajwe n’abakora muri serivisi z’ubutaka n’imiturire mu mirenge zimwe muri zo zikaba ari nko kutagira  Internet yihuta ku biro by'umurenge 

No Kuba umukozi ushinzwe ubutaka ku Murenge atagira uburenganzira bwo kumenya amakuru yabasabiye serivisi ku mpuguke, no kwa notaire wigenga kandi bakaza kubaza aho dossier zabo zigeze ndetse no Kuba hakiri site zimiturire zidatunganyije (zidakoreye physical plan).

Nyuma yo gusuzuma ibyo bibazo bidindiza imitangire ya serivise mu by’ubutaka abajyanama bagaragaje icyakorwa kugirango bikemuke ndetse n’icyakorwa mu rwego rwo guca imiturire y’akajagari.

Bagaragaje ko hakwiye gushyirwaho  umukozi w'unganira ushinzwe ubutaka ku murenge SLM kabone n'iyo yaba ari uwimenyereza umurimo no gushyiraho uburyo buhamye bwo gukuraho inyubako zubakwa ahataragenewe guturwa mu rwego rwo guca imiturire y’akajagari.