RULINDO: ABAKORA MU NZEGO Z’UMUTEKANO BAHAWE AMAHUGURWA YO GUKUMIRA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA NO KURWANYA INDA ZITERWA ABANGAVU.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF afite insanganyamatsiko igiri iti: "Duharanire gutanga uburere buboneye." yafunguwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUTAGANDA Theophile akaba azamara iminsi ibiri.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abakozi bakora mu nzego z’umutekano barimo polisi RIB ndetse na DASSO n’urubyiruko rw’abakorerabushake
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUTAGANDA Theophile atangiza aya mahugurwa yavuze ko ari uruhare rwa buri wese mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’inda ziterwa abangavu yongeraho ko nk’inzego z’umutekano zifite inshingano zihariye mu kurirwanya no kurikumira. Bityo ko ariyo mpamvu bakwiye kugira ubumenyi bwisumbuye bwo gukumira iki cyaha.
Umukozi muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Madam UMUHIRE Christiane yagaragarije abitabiriye aya mahugurwa icyo ihohoterwa aricyo ndetse n’amoko y’ihohoterwa n’uburyo bafasha uwakorewe ihohoterwa.



Abayitabiriye kandi bagaragarijwe bimwe mu byaha bigize ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’itegeko rihana iki cyaha basabwa gukorana n’inzego z’ibanze mu gukumira no kurwanya ihohoterwa.
Nyuma y’amahugurwa abayitabiriye bakomereje ku bitaro bya Rutongo, mu rwego rwo kureba imikorere ya Isange One Stop Center hagamije kureba uko serivise zihabwa abahohotewe zitangwa.
