Rulindo: Abakozi b’Akarere n’abahagarariye ibigo bya Leta bahawe ikiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda”
Abakozi bakorera ku biro by’Akarere ka Rulindo n’abahagarariye ibigo bya Leta bikorera mu Karere bahawe ikiganiro ku gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kigamije gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda.
Iki kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Mutaganda Theophile, aho yasobanuriye abakitabiriye akamaro ko gusigasira Ubunyarwanda no kurwanya amacakubiri.
Bimwe mu byaganiriweho birimo incamake y’amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, isenyuka ry’Ubunyarwanda mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo, Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo, ndetse n’ibyakozwe mu gusubiza agaciro Ubunyarwanda.
Abitabiriye kandi basobanuriwe icyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari cyo, intego zayo n’inkingi ziyigize, banaganira ku nzitizi zikigaragara zibangamiye Ubunyarwanda mu muryango nyarwanda.
Muri iki kiganiro, abitabiriye bakoze no mu matsinda, basuzuma ibyagezweho mu Karere ka Rulindo mu kwimakaza Ubunyarwanda n’ingamba zigomba gufatwa mu kubisigasira no kubishimangira.
Abari bitabiriye bagaragaje ko iki kiganiro cyabafashije kongera gusobanukirwa amateka y’igihugu, inshingano zabo mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, ndetse no gukomeza guharanira indangagaciro z’Ubunyarwanda mu kazi kabo ka buri munsi