RULINDO: ABAKOZI N’ABAYOBOZI B’AKARERE BIBUTSE ABAHOZE ARI ABAKOZI B’AMAKOMINI YAHINDUTSE RULINDO
Kuri uyi wa Gatanu tariki ya 27/05/2022, abayobozi n'abakozi b'Akarere ka Rulindo bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko hibukwa abahoze ari abakozi b'Amakomini yahindutse Rulindo y'iki gihe (Tare, Mbogo, Shyorongi, Rutongo, Mugambazi, Tumba, Buyoga, Cyungo na Nyamugari). Abamaze kumenyekana kugeza ubu ni abantu 8. Muri uyu muhango wo kwibuka, bifatanyije n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere, bamwe mu bavuka Rulindo batuye ahandi n'abahagarariye Ibuka mu Karere.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere, Madamu Mukanyirigira Judith, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside, yibutsa ko Akarere ka Rulindo gafite inzibutso 9 za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguyemo imibiri isaga 19,000 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, ibi bikaba bigaragaza ubukana Jenoside yakoranwe. Yashimiye Ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, zahagaritse Jenoside. Yasabye abitabiriye kwibuka biyubaka.
Dr Nsengiyumva Emmanuel yatanze ikiganiro Kwibuka 28: Twahisemo kuba umwe, aho yakomoje ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu kubiba amacakubiri n'ivangura mu banyarwanda kugeza ubwo hateguwe kandi hagashyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagarutse kandi ku bikorwa by'ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, ibikorwa bya Leta y'Ubumwe byo kubanisha Abanyarwanda mu mahoro, ubu igihugu kikaba gifite ibikorwa by'iterambere. Yagarutse ku ruhare rw'abayobozi n'abakozi mu kwimakaza ubumwe no kunyomoza abashaka kugoreka amateka y'u Rwanda bayavuga uko atari.
Uwatanze ubuhamya, Mutijima Fidele, warokokeye mu Murenge wa Ngoma, mu buhamya bwe yagarutse ku nzira y'ibibazo by'itotezwa n'ivangura Abatutsi banyuzemo mbere ya Jenoside, Jenoside ije iza ari rurangiza kuko hari n'imwe mu miryango yazimye.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere, Madamu Murebwayire Alphonsine, yasabye abakozi n'abayobozi mu Karere kwigisha amateka no kubwiza ukuri urubyiruko ku bijyanye n'amateka y'u Rwanda. Yavuze ko uyu ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kwibuka ko Jenoside yateguwe kandi igakorwa na bamwe mu bari Abayobozi n'abakozi b'Amakomini, bityo hagafatwa ingamba z'uko Jenoside itazasubira ukundi kandi ko bisaba kwirinda ingengabitekerezo, ihakana n'ipfobya bya Jenoside.

Igikorwa cyashojwe no guha umugisha urwibutso rwa Bushoki rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyiraho indabo no kunamira abarushyinguyemo.
Dukomeze kwibuka twiyubaka.