Rulindo: Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basabwe kunoza imitangire ya serivisi birinda gusiragiza abaturage

Kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Rulindo habaye inama y’umutekano yahuje abagize Komite y’Umutekano Itaguye hamwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, hagamijwe kurebera hamwe uko kunoza imitangire ya serivisi no kurushaho gufatanya n’izindi nzego mu gufasha abaturage.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Madamu Mukanyirigira Judith, initabirwa n’abagize inzego z’umutekano mu Karere.

Mu biganiro byabaye, hibanzwe ku gushimangira imikoranire hagati y’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi ku baturage no gukemura ibibazo bahura na byo mu buryo bwihuse kandi bunoze.

 Umuyobozi w’Akarere Mukanyirigira Judith yibukije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari gahunda y’Icyerekezo cy’Igihugu 2050  abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu nshingano zabo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza ku baturage. Yanabagaragarije zimwe mu nzego zikenewe kongerwamo imbaraga, abasaba kurangwa n’ubunyamwuga no gukorana bya hafi n’abaturage.

Abitabiriye inama kandi bibukijwe inshingano zabo zo gukomeza kwita ku mutekano w’abaturage, bagira uruhare rugaragara mu gukumira abakora inzoga zitujuje ubuziranenge, kurwanya abasambanya abana no gukumira ubujura n’ibindi byaha bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.

Inama yasojwe hibutswa abayitabiriye ko imikoranire myiza hagati y’inzego zose ari ingenzi mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukomeza kubungabunga umutekano mu Karere ka Rulindo.