RULINDO : ABANYESHURI N’ABAREZI BARASABWA KWIMAKAZA INDANGAGACIRO N’UBUMWE BW’ABANYARWANDA NO KURWANYA ABAHAKANA BAKANAPFOBYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabereye mu kigo cy’ishuri cya stella Matutina kuri uyu wa gatanu,  umuyobozi w’Akarere ndetse n’ukuriye ibuka mu karere bifatanyije n’abanyeshuri,abarezi n’abayobozi ndetse na bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri.

Uyu muhango wabanjirijwe no gusura ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa shyorongi nyuma ibikorwa byo kwibuka bikomereza mu kigo cy’ishuri, aho abanyeshuri n’abarezi  bahawe ikiganiro basobanurirwa uburyo jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda  yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’ingaruka zayo zigikomeje kugaragara.

Ni ikiganiro cyatanzwe na madamu speciose gifite umutwe ugira uti: “jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda isomo ku banyarwanda ku mahanga ndetse n’ibihugu byo mu karere”. 

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rulindo madamu MUREBWAYIRE Alphonsine yashimiye ikigo cya stella Matutina cyateguye iki gikorwa cyo kwibuka avuga ko bigaragaza guha agaciro abatutsi bishwe muri jenoside bazira uko bavutse kandi ko bifasha abana gusobanukirwa n’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo.

Madamu MUREBWAYIRE Alphonsine yongeyeho ko   mu kubaka u Rwanda twifuza rw’ejo hazaza ari ngombwa ko abarezi ndetse n’abanyeshuri aribo bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya icyo aricyo cyose cyatuma jenoside yongera kubaho ukundi.

                                                  MUREBWAYIRE Alphonsine ( Perezidante wa IBUKA mu Karere ka Rulindo)

Ibi bikazagerwaho mu gihe bumva neza impamvu nyakuri yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi no kubungabunga umutekano.umuyobozi wa IBUKA  kandi yasabye abanyeshuri kurwanya abahakana bakanapfobya jenoside bifashishije imbugankoranyambaga bashaka kubayobya.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo madamu MUKANYIRIGIRA Judith ari nawe wari umushyitsi mukuru  yatangiye yihanganisha abarokotse jenoside baje kwifatanya n’abanyeshuri,n’abayobozi bo muri iri shuri ndetse ashimira ubuyobozi bw’iri shuri  bwateguye iki gikorwa avuga ko uyu munsi wahariwe iki kigo mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Umuyobozi w’Akarere yakomeje asaba abanyeshuri b’iki kigo guharanira Kwimakaza indangagaciro z’umuco nya Rwanda bakazirikana ko indangagaciro iruta izindi ari UBUNYARWANDA kuko kubusenya aribyo byageje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere kandi yasabye aba banyeshuri  kujya banyomoza abifashisha imbuga nkoranyambaga bashaka kubayobya kandi bagatanga amakuru ku bapfobya jenoside yakorewe abatutsi.