Rulindo: Abasenateri bagize Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere basuye Akarere basuzuma serivisi z’ubufasha mu by’amategeko

Abasenateri bagize Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere mu nteko ishinga amategeko bagiranye ibiganiro n’abagize Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku rwego rw’Akarere, hagamijwe kugenzura no gusuzuma ibikorwa  mu guteza imbere serivisi z’ubufasha mu by’amategeko zihabwa abaturage.

Itsinda ry’Abasenateri ryari rigizwe na Hon. Nyirasafari Esperance na Hon. Ngarambe Telesphore, ryatangiriye uruzinduko ku Bitaro bya Rutongo, aho basuye Ishami rya Isange One Stop Center (IOSC) bareba imikorere yaryo, serivisi ritanga ndetse n’uruhare rifite mu gufasha abahohotewe kubona ubutabera n’ubuvuzi mu buryo bwihuse kandi bwuzuye.

Nyuma yaho, Abasenateri bakomeje uruzinduko baganira n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abaturage mu Murenge wa Ngoma, barimo inzego z’ibanze, abahagarariye urubyiruko, abagore n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ikorwa ry’ubutabera n’amahoro. Ibiganiro byibanze ku isuzuma ry’uko serivisi z’ubufasha mu by’amategeko zigera ku baturage, imbogamizi zihari ndetse n’ingamba zashyirwa mu bikorwa kugira ngo zirusheho kunozwa.

Abasenateri bashimye uruhare rw’inzego zitandukanye mu guteza imbere ubutabera bwegereye abaturage, bagaragaza ko ubufatanye bw’inzego ari ingenzi mu kurushaho kunoza serivisi zitangwa. 

Banagaragaje ko ibitekerezo byatanzwe n’abaturage bizifashishwa mu gutegura raporo izashyikirizwa inzego zibishinzwe hagamijwe kurushaho guteza imbere uru rwego.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye uru ruzinduko, bugaragaza ko ari amahirwe yo kugaragaza ibimaze kugerwaho no kumenya ahakenewe imbaraga kugira ngo serivisi z’ubufasha mu by’amategeko zirusheho kugera ku baturage bose.

Uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki na gahunda zigamije guteza imbere ubutabera n’amahoro, hagamijwe imibereho myiza n’iterambere rirambye by’abaturage.