RULINDO: ABASENATERI BAGIZE KOMISIYO Y’UBUBANYI N’AMAHANGA UBUTWERERENE N’UMUTEKANO BASHIMA URUHARE RW’AKARERE MU KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE NO GUTEZA IMBERE UBUMWE BW’ABANYARWANDA.

kuri uyu wa gatanu Umuyobozi w'Akarere, Madamu MUKANYIRIGIRA Judith, ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bwana DUSABIRANE Aimable, bakiriye Senateri RUGIRA Amandin na Senateri NYIRASAFARI Espérance, bari mu bagize Komisiyo ya Sena y'Ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano, aba basenateri  bakaba bayoboye ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa hagamijwe kureba Ibikorwa n'ingamba mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside; imikorere y'Amahuriro y'ubumwe n'ubudaheranwa ku Karere no mu mirenge; Uburyo abafungurwa bari barafungiwe ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi bafashwa gusubira mu muryango nyarwanda n'imyitwarire yabo nyuma yo gufungurwa.

Muri ibi biganiro umuyobozi w’Akarere madamu MUKANYIRIGIRA Judith yagaragarije abasenateri uburyo Akarere kashyize imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside harimo gufasha urubyiruko gusura inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi no gusobanurirwa amateka ya jenoside.

Senateri RUGIRA Amandin Yashimye uruhare rw’Akarere ka Rulindo mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda anasaba ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bakazikoresha mu buryo butabangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Senateri NYIRASAFARI Esperance yasabye abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa mu karere n’abahagaririye abaturage mu nzego zitandukanye gufatanya mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no gufasha abarokotse jenoside bafite ababo batarashyingurwa mu cyubahiro kubaha amakuru yaho ababo bajugunywe bakabafasha kubabona kuko bizagira uruhare mu guteza imbere ubwiyunge. 

Ibi biganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa  byari bigamije kureba ku kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside byitabiriwe  n'Abayobozi ku rwego rw'Akarere barimo n'abashinzwe umutekano hamwe n'abandi bahagarariye ibyiciro binyuranye ku Karere, mu mirenge no mu midugudu,ababyitabiriye batanze ibitekerezo n'ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside,no guteza imbere ubumwe bw’abanyarwanda